Kwamamaza

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rurakira inzobere ziganire ku ngamba z’iterambere rirambye

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 11:35' na IGIHE


Itsinda ry’abanyeshuri bagera kuri 40 baturutse mu bihugu 14 byo mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth’, barahurira mu Rwanda muri gahunda yiswe ’ishuri ryo mu mpeshyi.’

Abo banyeshuri babarizwa mu ishyirahamwe rya za Kaminuza zo mu bihugu bikoresha Icyongereza (ACU), bazahurira ku cyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda giherereye i Gikondo ejo ku Cyumweru.

Iki gikorwa cyatewe inkunga na Banki ya Kigali na GIZ biteganyijwe ko kizahuza abanyeshuri barenga 65 baturutse mu mashuri makuru na za Kaminuza, bakaganira ku bisubizo by’iterambere byasubiza ibibazo byugarije Isi.

Umuyobozi muri ACU, Terri Jacques,yabwiye New Times ko iki gikorwa ari umwanya wo kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye.

Yagize ati “Tuzifatanya n’abantu bafite ubumenyi bunyuranye muri siyansi, ikoranabuhanga, ubwubatsi, imibare n’abandi barimo n’abanyamategeko. Uku guhurira hamwe ni umwanya wo kuganira ku ruhare rwa za Kaminuza mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye.”

Yongeraho ko uyu mwaka abanyeshuri b’abanyamahanga bazagira amahirwe yo gutemberezwa Umujyi wa Kigali.

Iki gikorwa kiswe ishuri ryo mu mpeshyi cyatangiye muri 2011, ni ku nshuro ya mbere kibereye mu Rwanda, umwaka ushize cyabereye muri Canada, umwaka utaha kizabera mu Bwongereza.

Kaminuza y’u Rwanda niyo yonyine mu Rwanda iri muri ACU.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton, avuga iki gikorwa ari umwanya wo guhuriza hamwe ibitekerezo bizakemura ibibazo biri mu baturage.

Yagize ati “Twiteze kwigira byinshi ku banyeshuri bafite ubumenyi butandukanye. Ikindi gishamaje ni uko hazaba hari inzobere zizatanga ibiganiro zikazadusangiza ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo.”

Abantu bakomeye bazitabira barimo Prof. Fahim Quadir, wo muri Kaminuza ya York muri Canada; Dr Marie-Christine Gasingirwa, Umuyobozi mukuru ushinzwe siyansi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi, muri Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, Prof. Mammo Muchie, wo muri Kaminuza ya Tshwane muri Afurika y’Epfo, Prof. Urmilla Bob, wo muri Kaminuza ya KwaZulu Natal muri Afurika y’Epfo na Dr Denis Rugege, impuguke mu mihindagurikire y’ikirere Dr. Diane Gashumba, Minisitiri w’iterambere ry’umuryango mu Rwanda n’abandi.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton, avuga iki gikorwa ari umwanya wo guhuriza hamwe ibitekerezo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved