Kwamamaza

Ku Muhima habonetse umurambo w’umusore

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 07:41' na Ezechiel Mbananabo


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali ahitwa kuri Marathon habonetse umurambo w’umuntu wapfuye wari uzwi ku izina rya Kizungu bivugwa ko akomoka mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’i Burengerazuba.

Abasanzwe bazi uyu musore batangaje ko yari asanzwe akora imirimo itandukanye irimo no kwikorera imizigo.

Bamwe muri bo babwiye TV1 ko bari kumwe n’uyu musore saa kumi n’imwe za mu gitondo bari kumugurira igikoma kuko ngo yari amaze iminsi asa n’urwaye.

Umwe yagize ati “ Kizungu twari tumuzi hano ku iseta. Njye twahuye njyanye inkweto kubera ko ari zo ncuruza ambwira ko yumva ashonje,ansaba kumugurira igikoma. Haje n’abandi bahungu baramfasha tumuha igikoma mu kanya gato barambwira ngo arapfuye, aho twamuheraga igikoma ntiyaharenze.”

Undi ati “Mu gitondo twamubonaga ari muzima azamutse gato yikubita hasi aba arapfuye.”

Aba baturage bagaragaje ko urupfu rw’uyu musore rwabababaje cyane kuko yajyaga avuga ko afite umuryango ukomeye urimo n’abacamanza none akaba yaguye ku gasozi.

Hari bamwe mu bavuze ko yari asanzwe azwiho kunywa inzoga nyinshi n’abandi batangaje ko hari igihe yafatwaga n’ibintu bimeze nk’igicuri akagwa hasi.

Akimara kwikubita hasi,ubuyobozi bwahise buhamagaza imbangukiragutabara kuko ngo yari agihumeka, ariko itarahagera aba arapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yatangarije IGIHE ko imyirondoro y’uyu musore itaramenyekana kuko nta byangombwa yari afite.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved