Ku gihe urugomero rwa Rusumo rwagombaga kurangirira hongereweho amezi atanu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 Kamena 2019 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Abaminisitiri bafite ingufu mu nshingano mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzania bihuriye ku rugomero rwa Rusumo, bongereye amezi atanu ku gihe uwo mushinga wari kuzamara.

Urugomero rwa Rusumo nirwuzura rwitezweho gutanga umuriro ungana na Megawatt 80 zizacanira abaturage barenga miliyoni imwe.

Kuri uyu wa Gatanu Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda Amb. Claver Gatete, Minisitiri w’Ingufu mu Burundi, Manirakiza Come ndetse na Minisitiri w’Ingufu muri Tanzania, Medard Kalemani basuye urwo rugomero bareba aho imirimo yo kurwubaka igeze.

Ubusanzwe uru rugomero rwatangiye kubakwa muri Gashyantare 2017. Byari biteganyijwe ko ruzuzura muri Nyakanga 2020 rutwaye miliyoni 340 z’amadolari.

Abo baminisitiri basanze imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze kuri 47%, berekwa zimwe mu mbogamizi zizatuma imirimo itarangirira igihe, bafata umwanzuro wo kongeraho amezi atanu.

Babwiye itangazamakuru ko bahisemo kongeraho amezi atanu bitewe na zimwe mu mbogamizi bagaragarijwe n’abubaka uru rugomero zirimo kuba baratangiye kurwubaka batinze, kuba baragiye bahura n’urutare rukomeye bikabatwara igihe mu kurumena, ndetse no kuba hari abari bayoboye gahunda yo kurwubaka bahamagariwe izindi nshingano bikadindiza iyubaka ryarwo.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo mu Rwanda Amb. Claver Gatete yavuze ko Megawatts 26.6 u Rwanda ruzakura kuri uru rugomero zizarufasha mu kugeza ku baturage bose amashanyarazi mu 2024 nkuko Umukuru w’Igihugu yabibasezeranyije.

Yavuze ko kuba bongereyeho amezi atanu byatewe n’impamvu basobanuriwe zirimo kuba baratangiye batinze.

Ati “Kubera ukuntu batangiye batinze, kubera impamvu nyinshi zinyuranye n’utundi tubazo duto bagiye bagira, byatumye bidashoboka ko urangirira ku gihe ubu tukaba tubona ko uzarangira 2021 mu kwezi kwa kabiri, cya gihe kinini cyatakaye nicyo cyatumye utazarangirira igihe.”

Minisitiri ushinzwe Ingufu muri Tanzania we yavuze ko bagiye gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo uru rugomero rwuzure rutangire gutanga umuriro ku baturage.

Yashimiye abakuru b’ibihugu bitatu bashyize hamwe bigatuma uyu mushinga utangira kubakwa, yizeza abaturage ko mu gihe cya vuba bazatangira gucana umuriro uturuka kuri ru rugomero.

Uru rugomero rumaze gutanga akazi ku bakozi 662 biganjemo abanyarwanda 294, abanyatanzania 268 n’abarundi 100 biganjemo abaturage baruturiye.

Gasana Emmanuel ni umwe mu banyarwanda bahabonye akazi asanzwe utuye mu Murenge wa Kigina Akagari ka Ruhanga ari gukorana n’abashinwa basudira kuri uru rugomero.

Ati “ Nageze kuri byinshi, Inzu yanjye yari ibyondo idateye umucanga ariko aho ngereye hano nkatangira kuhakorera maze kuyitera umucanga na karabasasu, imbere n’inyuma ndetse nanashyiramo sima. Naguze ishyamba rinini mbikesha amafaranga nkura hano.”

Binyuze muri uyu mushinga kandi hanakozwe indi gahunda ifite agaciro ka miliyoni 15.5 z’amadolari igamije guteza imbere ibice byegereye uru rugomero.

Iyi gahunda yatumye hubakwa ibikorwa remezo birimo amavuriro, kubaka imiyoboro y’amazi, kuvugurura imihanda mu turere twa Kirehe na Ngoma ku ruhanda rw’u Rwanda.

Ku ruhande rw’u Burundi mu turere twa Giteranyi na Busoni hagurwa imiyoboro y’amazi, hubakwa ikigo cy’urubyiruko ndetse hanongerwa umusaruro w’ibihingwa birimo imyumbati, ibigori n’ibishyimbo.

Ku ruhande rwa Tanzania mu Karere ka Ngara hari gukorwa ibikorwa byo kongera umusaruro w’ibikomoka ku bworozi nk’amata, ubuki n’ibindi. Hari no gutunganywa imiyoboro y’amazi mu bice bine by’icyaro.

Ingufu zizava kuri uru rugomero zizagira uruhare mu gucanira abaturage miliyoni 1.146 barimo abarundi ibihumbi 520 bangana na 5.4%, abanyarwanda ibihumbi 467 bangana na 4% ndetse n’Abanya-Tanzania ibihumbi 159 bangana na 0.34%

Abaminisitiri bahisemo kongeraho amezi atanu bitewe na zimwe mu mbogamizi bagaragarijwe n’abubaka uru rugomero
Abo baminisitiri basanze imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze kuri 47%, berekwa zimwe mu mbogamizi zizatuma imirimo itarangirira igihe
Imirimo yo kubaka uru rugomero igeze kuri 47 %

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza