Koreya yahaye PAM inkunga ya miliyoni y’amadolari yo gutunga impunzi ziri mu Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Werurwe 2018 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Repubulika ya Koreya yashyikirije Ishami ry’Umuryanvgo w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM) inkunga ya miliyoni y’amadolari y’Amerika, yo kurifasha gutunga impunzi zirenga 128,000 zirimo iz’Abarundi n’iz’Abanye- Congo zicumbikiwe mu Rwanda.

Ambasaderi wa Repubuliya ya Koreya mu Rwanda, Kim Eung Joong, niwe watangaje iyi nkunga ku wa 7 Werurwe 2018, ubwo yari yasuye inkambi y’Abarundi ya Mahama.

Amb. Kim yagize ati “Umuryango Mpuzamahanga ukwiye gukomeza kwita ku bikorwa byo gufasha abari mu nkambi ya Mahama n’ahandi ku Isi.”

Iyi nkunga ije mu gihe PAM yagabanyije 25% by’ibiribwa igenera impunzi kuva muri Mutarama 2018.

Nubwo yagabanutse, PAM yemeza ko abana bari munsi y’imyaka itanu, ababyeyi batwite n’abotsa nta cyahindutse ku yo bagenerwaga.

Uhagariye PAM mu Rwanda, Jean Pierre de Margerie, yavuze ko inkunga ya Koreya yatumye ibigenerwa impunzi bidakomeza kugabanywa, hanongerwa ibigenerwa abanyantege nke.

Inkunga yatanzwe na Koreya yifashishijwe mu kugura ibigori n’ibishyimbo byo kugaburira impunzi z’Abarundi, inakurwaho amafaranga yo koherereza impunzi z’Abanye- Congo kugira ngo bahahire ibibatunga mu masoko yegereye inkambi. PAM yanaguzemo amafunguro yihariye ku bayagenerwa.

Ikibazo cy’igabanuka ry’inkunga kiri mu byateje imyigaragambyo y’Impunzi z’Abanye- Congo ziri mu nkambi ya Kiziba, ku wa 20 Gashyantare 2018, ubwo ikivunge cy’impunzi cyasohotsemo kikajya gukambika ku biro by’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) i Karongi. Zahavanywe ku ngufu n’inzego z’umutekano.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zibarirwa mu 163,000, zirimo 128,000 bari mu nkambi kandi babeshejweho n’imfashanyo gusa.

PAM itangaza ko ikeneye amadolari miliyoni 2.5 buri kwezi kugira ngo ibashe gutunga impunzi. Ivuga ko mu gihe hatabonetse ubundi bufasha, bizaba ari ngomba kugabanya ibiryo n’amafaranga bigenerwa impunzi.

PAM inavuga ko ikeneye amadolari miliyoni 10 kugira ngo ibashe kongera gutanga imfashanyo nk’iyo mu bihe byashize.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impuzi z'Abarundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza