00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Konti idakatwa buri kwezi no kohereza amafaranga mu Rwanda nta kiguzi: Impinduka muri BK Diaspora Banking

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 30 Kanama 2021 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali yavuguruye uburyo Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bajyaga bakoresha serivisi zayo binyuze muri ‘BK Diaspora Banking’, aho batazongera gukatwa amafaranga ya buri kwezi kuri konti yabo cyangwa se ngo basabwe ikiguzi mu gihe bagiye kohereza amafaranga mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko iyi serivisi izajya yemerera Umunyarwanda utuye hanze kwaka inguzanyo, kugura imigabane ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ndetse no kubitsa mu madorali.

Avuga impamvu BK yahisemo korohereza Abanyarwanda baba hanze, yagize ati “Twashakaga kubaha uburyo bushya bworoshye kandi buhendutse bwo kohereza amafaranga mu Rwanda no kuhashora imari kuko turabizi ko benshi baba bashaka kugira ibikorwa bitandukanye mu Rwanda.”

“Twashakaga ko na bo baba bamwe mu bagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”

Undi mwihariko w’iyi serivisi ni uko hashyizweho ishami rishinzwe aba Diaspora ribaha ubujyanama ku bijyanye na serivisi zose za banki n’ishoramari.

Dr Karusisi yakomeje avuga ko Umunyarwanda wagiye hanze ariko asanzwe afite konti mu Rwanda ashobora guhinduza akagira iy’Abanyarwanda bo muri Diaspora igihe afite icyemezo kibyerekana, kugira ngo na we agerweho n’ibyo byiza bigenewe abatuye hanze.

Ibyo byiza birimo gufunguza konti ku buntu [ku basanzwe batayigira] kandi idakatwa amafaranga ya buri kwezi, kubitsaho amafaranga ayo ari yo yose yaba Amanyarwanda, Amadorali ya Amerika, Amadorali ya Canada, Amafaranga akoreshwa mu busuwisi (CHF), Amayero cyangwa Amapawundi, kuyohereza mu Rwanda nta kiguzi ndetse no kubikuza amafaranga ashobora kugera ku madorali ya Amerika 5000 badakaswe.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Karusisi yavuze kandi ko nta mpungenge bakwiriye kugira ku bigendanye n’umutekano w’amafaranga yabo cyane ko hari itsinda rishinzwe gukurikirana konti z’Abanyarwanda batuye hanze no kubafasha kuri serivisi zose bakeneye.

Ati “Turashaka ko abakiliya bagirira icyizere BK nka Banki ishobora kubafasha kuzigama no gushora imari ariko na none bakagirira icyizere igihugu kuko amafaranga yabo azaba afite umutekano muri BK no mu gihugu […] turashaka ko bumva ko bakora imishinga mu Rwanda kandi ikunguka.”

Serivisi za Diaspora Banking muri BK zizajya ziha inyungu kugeza kuri 12% buri mwaka, umuntu ufite konti yo kubitsa mu gihe cyemeranyijwe kuva ku kwezi kumwe kugera ku myaka itanu guhera k’ufite 300.000 Frw. Mu gihe ufite iyi konti mu madorali akabitsa ahereye ku 50.000$ kuzamura azajya ahabwa inyungu kugeza kuri 1.5% buri mwaka.

Izi serivisi kandi zizajya ziha inyungu ya 8% ku mwaka, umuntu ufite konti yo kwizigamira iri mu mafaranga y’u Rwanda.

Abanyarwanda baba hanze kandi bazajya babasha kwaka inguzanyo mu madorali ndetse no mu Manyarwanda, bakayihabwa vuba bitabaye ngombwa ko bategereza igihe kirekire ndetse ikishyurwa mu gihe kigeze ku myaka 20.

Ibisabwa mu gufungura konti

Kugira ngo ubashe gufunguza iyi konti, ujya ku rubuga rwa www.bk.rw/Diaspora, ukamanura [download] inyandiko iriho, ukayuzuza, ukayijyana kwa noteri kuri Ambasade y’u Rwanda hamwe na fotokopi y’irangamuntu n’ifoto ngufi hanyuma ukabyohereza kuri email ya [email protected]

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko ubu Umunyarwanda utuye hanze yoroherwa no kwaka inguzanyo no kugura imigabane ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .