Kwamamaza

Kongera umusoro ku itabi byatumye iryanyobwaga rigabanuka kugera kuri 11%

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 14:21' na Mukaneza M.Ange


Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) igaragaza ko itabi riri mu bintu byica abantu benshi buri mwaka aho indwara zituruka ku ngaruka zaryo zihitana abagera kuri miliyoni eshatu ku Isi kandi ari ikintu gishobora kwirindwa.

Nubwo mu Rwanda nta mubare uzwi w’abantu bahitanwa n’indwara zituruka ku itabi, ubushakashatsi bwakozwe mu myaka itatu ishize bwerekanye ko abagera kuri 13.9% bafite hagati y’imyaka 15-64 barinywa.

Kongera imisoro n’igiciro cy’itabi ni bumwe mu buryo bukoreshwa hagamijwe guca intege abarinywa ndetse mu Rwanda iki gikorwa kikaba cyaratangiye gutanga umusaruro aho umwaka ushize iryanyobwaga ryagabanutse kugera hafi kuri 11%.

Iyi mibare yagaragajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuri uyu wa 23 Kanama 2016, mu nama y’iminsi ibiri ihuje ibihugu bya Afurika mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo imisoro yakomeza kuzamurwa.

Nkurunziza Emmanuel ushinzwe politiki y’imisoro muri Minecofin yavuze ko mu myaka yashize u Rwanda rwagiye ruzamura imisoro aho yavuye kuri 60% ikaza kugera ku 150% ku giciro cy’itabi rikiva mu ruganda.

Yakomeje avuga kuva muri Nyakanga 2015, hashyizweho imisoro mishya aho ipaki y’itabi isoreshwa 36% y’igiciro cy’umucuruzi wo hasi yiyongeraho amafaranga 20.

Ibi bisobanuye ko niba ipaki y’intore irimo imiti 20 igura amafaranga 1000 ku mucuruzi wo hasi, izasora 360 hakiyongeraho 20 agahita aba 380, aha kandi haniyongeraho umusoro ku nyongeragaciro(TVA).

Ati”Urebye imibare dufite nko mu mwaka w’ingengo y’imari ishize, iyo urebye itabi ryaba iryakorerwaga mu Rwanda ndetse n’iryatumizwaga hanze ukagereranya no mu myaka ya mbere y’uko twongera uwo musoro usanga itabi ryanyobwaga ryaragabanutseho hafi 11%. Uko umusoro wacu uteye ntabwo itabi ry’ibibabi ryo risoreshwa umusoro w’inyongera.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura muri Minisiteri y’ubuzima, Marie Aimée Muhimpundu yavuze ko umunywi w’itabi yiyongerera ibyago byo kurwara indwara z’umutima, diyabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi ku kigero cya 80%.

Yakomeje avuga ko nubwo kongera imisoro bidaca intege cyane abasanzwe banywa itabi ngo babe barireka byibura bigabanya umubare w’iryo banywaga , ababiteganyaga nabo bagacika intege.

Muhimpundu yavuze ko kandi guca itabi burundu bitoroshye kuko rifite abarihinga n’abafite inganda kandi na bo baba bakeneye gutera imbere.

Nubwo umubare w’abanywi b’itabi ugenda ugabanuka, biteganyijwe ko impfu ziterwa no kurinywa zizakomeza kwiyongera mu myaka iri mbere aho mu 2030 abagera kuri miliyoni 175 bashobora kwicwa n’ingaruka zaryo.

Ikindi gihangayikishije cyane kandi ni uko ibihugu bikennye ari byo bigaragaramo itabi cyane aho byihariye 70% by’irikorwa n’irinyobwa ku isi.

Ibihugu bitandukanye byitabiriye inama aho boganira ku bijyanye no kongera imisoro ku itabi
Inama yitabiriwe n'intumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika
Nkurunziza Emmanuel, ushinzwe Politiki y'imisoro muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura muri Minisiteri y'Ubuzima, Marie Aimée Muhimpundu

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved