00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kongera inzara; umwuga utavugwaho rumwe utunze Uwimana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Kanama 2021 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Ku bakunze gutembera mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane mu bice bigendamo abantu b’abasilimu nko mu maguriro manini, bakunze kubona abakobwa bafite inzara ndende kandi ziteye neza, ku buryo ushobora kwibaza uburyo byagenze kugira ngo zimere gutyo.

Rimwe na rimwe izo nzara ziba ari ndende cyane ku buryo nyirazo agorwa cyane no gukora ibikorwa bisanzwe byoroshye birimo nko kwishima, kwandika muri telefoni, gutoragura ikintu cyatakaye n’ibindi nk’ibyo.

Icyakora nk’uko benshi bamaze kubimenya, ziriya nzara ziba ari inkorano ndetse zishobora gusimbuzwa, ku buryo zavuyemo umwuga utunze Uwimana Aimée, umubyeyi w’abana bane ufite imyaka 43, akaba atuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mubyeyi yavuze ko yahisemo gukora akazi ko kongera ubwiza bw’inzara nyuma y’uko abonye ari umwuga ugezweho cyane cyane mu bakobwa n’abagore bakiri bato, kandi akaba yari arambiwe n’akazi k’ubuzunguzayi yari amazemo imyaka umunani ariko akakavamo amara masa.

Yagize ati “ Narazunguje igihe kirekire nkajya mfungirwa kwa Kabuga, rimwe na rimwe bakanyambura imari yanjye bakayijyana. Naje kwicara nitekerezaho, nsanga kuzunguza atari umwuga nakomeza gukora ngo untungire abana banjye, byatumye njya kwiga ibyo gutunganya umusatsi n’inzara, ari na bwo natangiye akazi ko koza inzara no kuzongera.”

Akomeza avuga ko aka kazi kamutunze neza ko iyo yaguze inzara z’ibihumbi 10 Frw, ashobora kuzikuramo ibihumbi 15 Frw by’inyungu.

Ati “Ubu se nareka aka kazi nkajya gukora akahe ko njye ntize? Ubu ndihira abana ishuri kandi umukuru yiga muri kaminuza, nkishyura inzu, nkabambika,nkanabahahira nta muntu ubimfashijemo, urumva ko mbayeho neza.”

Uyu mubyeyi yavuze ko ashobora kwinjiza amafaranga 5000 Frw ku munsi, kandi akaba amaze kwizigamira amafaranga arenga ibihumbi 700 Frw bimugoboka muri iki Covid-19 yahungabanyije akazi ke.

Uyu mubyeyi kandi yagiriye inama bagenzi be bagikora mu mwuga w’ubuzunguzayi kubivamo.

Yagize ati “Akazi k’ubuzunguzayi karavuna ndakazi, kandi kabamo ibyago byinshi cyane cyane ku bagore bafite abana n’abatangiye gukura batagifite imbaraga zo kwiruka.Ikindi kibabaje ni uko nta nyungu nini ivamo uretse amafaranga make yo gukemuza utubazo duto.

Rero nabagira inama yo kureba uburyo bakwiga indi myuga kuko iyo uzi umwuga, ukagira ubushake kandi ukagira ikinyabupfura ku bakiliya, abantu baragukunda kandi bakakugana.”

Yongeyeho ko yamaze gutangira ibikorwa byo kubaka inzu ye ku buryo azava mu bukode.

Ati “Sinifuza gusazira mu bukode kandi Imana yampaye umugisha wo kumenya umurimo.”

Uwimana Aimée, umubyeyi w’abana bane ufite imyaka 43, atunzwe n'umwuga wo gusukura inzara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .