Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yashimangiye ko amatora ya Perezida yabaye nta nkomyi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 8 Kanama 2017 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Uretse indorerezi zitandakunye zakurikiye amatora y’Umukuru ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda zose zashimye kandi zigatangazwa n’ituze ryayaranze, na Komisiyo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda nayo intero ni imwe.

Komiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yatangaje by’agateganyo mu mpera z’icyumweru gishize ko nyuma y’ibarura ry’amajwi, Perezida Kagame ari ku isonga n’amajwi 98,63%, umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Dr Frank Habineza uhagarariye Green Party agira 0.47%.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, yavuze ko ibyavuye muri ayo matora byakozwe mu mucyo.

Muri iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere
, hari ahagira hati “Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu iratangariza Abanyarwanda bose ko amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye kuwa 4 Kanama 2017 yagenze neza muri rusange. Amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure, mu ituze no mu mutekano.”

Uretse ku munsi nyir’izina w’amatora iyi komisiyo yashimye n’imyiteguro yawubanjirije irimo kugeza ibikoresho ku biro by’amatora kugihe, bicungiwe neza umutekano, ubwihugiko buteguye neza ku buryo bufasha abatora gutora mu ibanga kandi ku biro by’itora hose hari isuku.

Yanashimye ko abantu bafite ubumuga nabo bashyiriweho uburyo bwo kwitorera Umukuru w’Igihugu.

Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu yashimiye Abanyarwanda bubahirije uruhare rwabo mu miyoborere y’igihugu bishyiriraho ubuyobozi. Ibashishikariza gukomeza kugira uruhare muri demokarasi.

Umukandida wigenga Mpayimana Philippe na Frank Habineza wa Green Party bose bamaze kwemera ko batsinzwe banifuriza ishya n’ihirwe Perezida Kagame.

Indorerezi z’imiryango ya EAC, COMESA, ICGLR, iz’ihuriro ry’amadini mu Rwanda
n’abandi bose bemeje ko amatora yagenze neza.

Abaturage bari kuri site ya Rugunga mu mudugudu w’Imena mu mutozo bategereje gutora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza