Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yabonye inota riyihesha ijambo mpuzamahanga

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 25 Ukwakira 2018 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Igenzura mpuzamahanga rya Komisiyo z’Uburenganzira bwa Muntu, ryagaragaje ko komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ifite imikorere yo ku rwego rushimishije, bigatanga icyizere no mu buryo yuzuzamo inshingano zayo.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Perezida w’iyi komisiyo, Nirere Madeleine, yatangaje ko bamaze kubona ubutumwa buturutse i Genève, buyigaragariza ko hishimiwe imikorere yayo mu igenzura rikorwa buri myaka itanu.

Ati “Ku wa 23 Ukwakira 2018 nibwo twabonye ibaruwa ko twashyizwe ku rwego rwa A.”

Yasobanuye ko igenzura rikorwa na komite iba igizwe n’abantu 16 batanzwe n’amahuriro ane ya komisiyo z’uburenganzira bwa munutu ku Isi (irya Afurika, irya Amerika, iry’u Burayi n’irya Aziya na Pasifika); za komisiyo z’ibihugu ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu.

Rikorwa ku masezerano mpuzamahanga ashyiraho za komisiyo z’uburenganzira bwa muntu mu bihugu, hakagira ibibazo bibazwa bijyanye n’ubwigenge bwazo, imikorere n’imikoranire n’izindi nzego, ingengo y’imari n’ibindi.

Nirere ati “Babaza amakuru yose ashoboka no muri za komite z’uburenganzira bwa muntu zitandukanye, bamara guhuza amakuru bagafata icyemezo cy’urwego (A, B na C) bashyiraho komisiyo.”

A ihabwa komisiyo ikora neza, B hakaba hari ibyo iba itujuje, C igahabwa isa n’aho itariho.

Mu Rwanda, komisiyo ntihabwa amabwiriza, yaba urwego rwa leta cyangwa abigenga; yemerewe kugera hose kandi abakomiseri baba bafite ubudahangarwa ku buryo ataryozwa ibyo yatangaje.

Ifite n’ishingano zo kwakira ibibazo by’abaturage, gusaba inzego kubikemura n’ibindi.

Komisiyo ifite ububasha ihabwa n’itegeko kugera ahantu hose hafungirwa abantu, ntawe yatse uruhushya.

Nirere yavuze ko iyo komisiyo isuzumwe hari n’imyanzuro ihabwa gushyira mu bikorwa. Kuri iyi nshuro, ibyasabwe iy’u Rwanda yari yaranatangiye kubikoraho nk’uko bigenwa n’amasezerano rwasinye.

Itegeko ryasohotse ku wa 24 KAnama 2018 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ryayihaye inshingano zo gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibya kinyamaswa cyangwa bitesha umuntu agaciro.

Nirere avuga ko bitarenze Ugushyingo 2018, hazaba hamaze gushyirwaho ibiro by’umukomiseri ukurikirana umunsi ku munsi iyo nshingano ndetse n’abakozi bazamufasha.

Inyungu u Rwanda rufite muri ‘A’

Nirere ati “Iyo uri ku rwego rwa A, ni byiza ku ishusho y’igihugu uko uburenganzira buhagaze. Iyo komisiyo ikora neza, bigaragaza uko uburenganzira bwa muntu buhagaze, bikagaragaza za politiki, uko amategeko ashyirwa mu bikorwa n’ibigomba gukemuka kugira ngo buhore butezwa imbere.”

Komisiyo ifite A ishobora Gukurikirana no gufata ijambo mu Kanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu ndetse ikagira n’uburenganzira bwo gutanga ingingo y’ibyigwa muri ako kanama.

Icya kabiri mu nzego zihuza za komisiyo, komisiyo iri kuri urwo rwego iba ifite uburenganzira bwo gutora no gutorwa; kwakira inama mpuzamahanga no kuziyobora ndetse no kugeza ijambo kuri za komisiyo z’uburenganzira bwa muntu.

Nirere ati “Ubonye B, ibyo byose biba birangiye. Nk’ubu iyo u Rwanda tubona B, bari guhita badusimbuza ku buyobozi bw’ Ihuriro Nyafurika rya Komisiyo z’Uburenganzira bwa muntu.”

Ubu buyobozi ruburiho kuva mu 2017, ruzasoza mu 2019.

Kuva yashingwa mu 1999, mu 2012 nibwo komisiyo y’u Rwanda yahawe B mu gihe cy’umwaka umwe. Icyo gihe yasabwaga kuvugurura itegeko rya komisiyo rya 2007, hashakwa ko handikwamo ko ihabwa ingengo y’imari na Guverinoma kandi ikayikoresha mu bwigenge bitewe n’ibikorwa.

Harimo no gusaba kongera ingufu mu gukurikirana ibibazo by’abaturage, kugaragaza uko abakozi bashyirwaho n’ibindi. Byose byahise bikosorwa, isubira ku rwego rwa A mu 2013.

Muri komisiyo z’ibihugu 117 zagenzuwe, 74 zifite A, 33 zahawe B naho 10 zifite C.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine avuga ko iyi komisiyo ikomeje kugira ijambo mu ruhando rw'amahanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza