Komisiyo y’abakozi ba leta yagaragarije abadepite akarengane kakiri mu bizamini by’akazi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 1 Ugushyingo 2018 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’igihugu y’Abakozi ba Leta yagaragarije abadepite ko hakiri ibibazo mu bizamini by’abapiganira akazi ka leta.

Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri iyi komisiyo, Habiyakare François, yari imbere y’Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, kuri uyu wa Kane, atanga raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2017/2018.

Yavuze ko yakiriye raporo 104 z’amapiganwa, ibasha gusura inzego 26, eshanu zitahurwamo ibintu biteye impungenge. Hari aho yasanze abasaba akazi nyuma y’itariki ntarengwa yo kugasaba kandi bakemererwa gukora ikizamini.

Yakomeje agira ati “Hari n’aho twasanze abasaba akazi iyo myanya itaratangazwa; hari abakandida batatu twasanze barashyizwe mu myanya badafite impamyabumenyi; hari batanu bongerewe amanota mu kizamini cyanditse; hari ndetse umwe wagabanyirijwe amanota mu kizamini cyanditse bituma atemererwa gukora icyo mu kiganiro.”

Yanavuze ko hari n’umukandida washyizwe ku rutonde rw’abatsinze ibizamini nyamara atagaragara mu bizamini by’abasabye akazi.

Hari abakandida bane bemerewe gukora ikizamini bakoze ikizamini mu karere baranatsinda kandi batari babyemerewe kuko batagakoramo.

Habiyakare yavuze ko komisiyo yakiriye ubujuririre ku bizamini bugera kuri 138, hasanzwemo 38 bufite ishingiro.

Yashimangiye ko ubujurire bwinshi bushingiye ku kudashyirwa mu myanya kw’abatsinze ibizamini by’akazi ariko ahanini usanga burimo ababa baratsinze, bigatahurwa yenda na komisiyo ko bakoze ikizamini batujuje ibisabwa.

Abadepite 20 bafasheje ijambo bavuga ku bibazo by’ibizamini by’akazi bishobora kuba hakwihishamo ruswa n’ikimenyane.

Depite Mbonimana Gamaliel yagaragaje ko ikimenyane gishobora kuza mu kizamini cyo kuvuga (interview), hakwiye impinduka ntikinganye n’icyanditse.

Ati “Kuki byose binganya amanota (50% kuri 50%) kandi kiriya kizamini cyanditse gishobora kumara n’amasaha abiri, icyo kuganira cyo hariho igihe yamara n’iminota itanu cyangwa 10.”

Yasabye ko hajyaho ikigo gitegura ibizamini ku buryo bw’umwuga kandi n’ikizamini cyanditse kigahabwa nibura amanota 70 %.

Depite Depite Munyangeyo Théogène na we yashyigikiye ko iki kigo cyajyaho, abatsinze ibizamini bakajya bashyirwa ku rutonde, ahakenewe umwanya uhuye n’ibyo yatsindiye agashyirwamo bikarangiza urwikekwe mu gihe imirimo leta ifite ikiri mike.

Yanagize impungenge ku mubare muto w’abatsinda ibizamini, aho abantu ibihumbi 73 basaba akazi, hakajonjorwa ibihumbi 30 bakora ikizamini, hagatsindamo 2700.

Ati “Ugereranyije ni umuntu umwe ku icumi bashobora gukora ya mirimo ya leta …. Ni ikibazo cy’ubumenyi buke, imirimo leta itanga ntabwo ihuye n’abo twigishije, ikibazo cyaba giteye gute?”

Depite Uwamariya Odette we yavuze ko ushobora no gusanga ikibazo cy’ubumenyi kiri no mu bategura ibizamini.

Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo, Habiyakare François, yemeranyije n’abadepite ko “Hakwiye kujyaho ikigo cy’igihugu cyo gutegura ibizamini by’akazi.”

Naho ku by’ikizamini cy’ibiganiro, yibukije ko icyo kizamini gikorwa hafatwa amashusho ku buryo yarebwa hagize uwumva yarenganyijwe, anemeza ko ari bake bajurira kubera iki kizamini.

Yanavuze ko ku batsinda bake ibizamini, yibutsa ko ari ababa bagize 70 % ariko yenda hasuzumwe nk’abagejeje kuri 50% baba ari benshi kurushaho.

Ariko ku gituma benshi batagira 70%, Habiyakare yagize ati “Ni ikintu dushobora gukoraho ubushakashatsi.”

Komisiyo yabwiye abadepite ko ahagaragaye akarengane mu gushyira abakandida mu myanya, ibizamini biseswa kandi n’ababigizemo uruhare basabiwe kubiryozwa.

Perezida w'Inama y'Abakomiseri muri Komisiyo y'Abakozi ba leta, Habiyakare François (Hagati) yavuze ko hari aho basanze akarengane mu bizamini by'akazi
Abadepite bakurikiye raporo ya Komisiyo y'Abakozi ba Leta basaba ko hajyaho ikigo gikoresha ibizamini by'akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza