00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KOICA yasoje amahugurwa ku gutegura ubutumwa mu majwi n’amashusho

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanya-Koreya y’Epfo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA), cyasoje amahugurwa y’iminsi icyenda cyahaga abategura ubutumwa mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu Rwanda.

Yatangiwe muri Rwanda Management Institute kuva ku wa 6 kugeza ku wa 16 Nzeri 2021, hifashishwa ikoranabuhanga hirindwa ikwirakwira rya COVID-19.

Itangazo KOICA yageneye abanyamakuru, ryasobanuye ko yahuguriwemo 13 baturutse mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Rwanda Polytechnic, amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse no mu zindi nzego zikenera ubutumwa buri mu majwi n’amashusho.

Intego zayo zari ukugaragaza no gusobanura imiterere y’itambutsabutumwa ryifashisha imiyoboro inyuranye mu Rwanda, gufasha mu ishyirwaho n’ikurikirana ry’ingamba zatuma rirushaho kugaragara ndetse no kongera amahirwe y’imikoranire hagati y’inzobere zo mu Rwanda n’izo muri Koreya.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik, yavuze ko abayitabiriye azabagirira akamaro mu mikorere yabo ya buri munsi barushaho kunoza ibyo bakora.

Ati “Ndizera ko abayitabiriye bazakomeza gukurikirana ibijyanye nayo mu kazi kabo ka buri munsi, bashyira mu ngiro ibyo bayigiyemo.”

Kuva KOICA yageza ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2011, yagize uruhare mu kubaka ubushobozi bw’abarenga 740 bari mu nzego zitandukanye, ndetse itanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda ishyigikira imishinga y’iterambere mu Buhinzi, Uburezi n’Ikoranabuhanga.

Abahuguwe biyemeje kubyaza umusaruro ibyo bigishijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .