Kizito Mihigo yasohokanye umugambi wo kurushinga (Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Nzeri 2018 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kizito Mihigo wari umaze imyaka ine n’igice afunze yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuri uyu wa 15 Nzeri 2018, nyuma y’imbabazi yahawe na Perezida Kagame.

Mu magambo yatangarije itangazamakuru akigera hanze mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu, Kizito yavuze ko agiye kwiyubaka, akanashinga urugo.

Yagize ati “Bigiye gutuma mbonana n’inshuti n’abavandimwe tutari duherukanye. Ngerageze kwiyubaka nanjye nk’umusore ndebe ko nagira umuryango, ngashaka umugore nkarongora nkuko abandi babigenza. Nizere ko namwe mwarongoye (abwira abanyamakuru), sinifuza ko mwafungwa mutararongora.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Werurwe 2014, Kizito Mihigo yemeye ko afite umukunzi [Ntiyatangaje izina rye].

Yagize ati “Ndizera ko bizakomera nkamubabwira mu minsi iri imbere. Urabizi, nimubona mu mezi ari imbere nsohoye indirimbo y’ubukwe, muzamenye ko byakomeye. Urumva ko bigisaba igihe nimwihangane nzababwira.”

Nyuma y’umwaka umwe yahise akatirwa imyaka 10 n’Urukiko Rukuru. Ku wa 27 Gashyantare 2015, ni bwo yahamijwe ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 14 Nzeri 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Umuhanzi Kizito Mihigo wakunzwe na benshi mu bihangano by’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Kizito Mihigo yavutse ku wa 25 Nyakanga 1981. Yavukiye i Kibeho mu Karere ka Karere ka Nyaruguru, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro [ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo].

Uyu muhanzi yaherukaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 37 amaze avutse ku wa 25 Nyakanga 2018.

Kizito Mihigo yasohotse muri gereza afite umugambi wo gushinga urugo

Video: Salomo George


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza