00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Umuturage yatemewe inka ebyiri, Umudugudu wose utegekwa kuzishyura

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Umubyeyi wo mu Karere ka Kirehe wari utunze inka ikamwa n’iyayo zatemwe n’abantu bataramenyekana ku buryo zitabasha guhaguruka mu kiraro, ubuyobozi butegeka abatuye uwo Mudugudu guteranya amafaranga bakamushumbusha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Rwabigaro mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Gatore hamenyekanye amakuru ko inka ebyiri z’umugore witwa Kanziza Jeanne zatemwe n’abataramenyekana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Ntagwabira Oswald, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yari asanzwe akama iyi nka amata menshi ariko yatunguwe no kubyuka agasanga inka ze bazitemye.

Ati “Yari afite inka y’imbyeyi ifite inyana imaze hafi umwaka cyangwa habura amezi make, babyutse bagiye gukama basanga iyo nka bayitemeye mu kiraro n’iyayo, zose bazitemaga imitsi ku buryo zitabasha guhaguruka ngo zigende.”

Yakomeje avuga ko bahise babimenyesha ubuyobozi buhita butangira gushakisha abakoze icyo gikorwa kibi, nyuma ngo abagize inama y’umutekano itaguye y’akarere bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije, abayobozi b’Ingabo na Polisi ngo bahise bahagera baganiriza abaturage bo muri uwo Mudugudu hanafatirwamo imyanzuro.

Ati “Izo nka zahawe agaciro kuko urebye uko bazitemye ntizakomeza kubaho, basabye ko zagurishwa zikabagwa amafaranga avuyemo akaba make abaturage bazateranya andi agurirwe izindi nka, zose hamwe zahawe agaciro k’ibihumbi 800 Frw.”

Gitifu Ntagwabira yavuze ko guteranyiriza aya mafaranga ari nk’igihano bahaye aba baturage ngo kuko batarinze izo nka kimwe n’umutekano w’umudugudu wabo muri rusange.

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rwabigaro bemeye gutanga amafaranga ngo kuko batakwishimira ko mugenzi wabo atakomeza korora kubera bamwe muri bo batemye inka ze.

Abayobozi b’umutekano basabye abaturage kwirinda ibyaha by’ubugome byo gutema inka kuko bihanwa n’amategeko.

Abantu batanu bahise batabwa muri yombi bakekwaho gutema izo nka bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatore mu gihe iperereza rigikomeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .