00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Umusore w’imyaka 27 yishe nyina amutemaguye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Kamena 2021 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 27 wo mu Karere ka Kirehe yishe nyina amutemaguye wari ufite imyaka 63, abaturage aba aribo bamuta muri yombi bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021 ahagana saa tatu z’amanywa mu Mudugudu wa Rusamaza mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, Nzamukosha Clementine, yabwiye IGIHE ko uyu musore yatemye nyina ku manywa yihangu nyuma y’uko abandi bana bari bagiye mu murima gusarura ibishyimbo.

Ati “ Uwo musore yahise afata umupanga asanga nyina mu nzu aramutemagura kugeza ubwo ashizemo umwuka, nta kintu kugeza ubu turamenya yamuzizaga, kuko nta kibazo kidasanzwe bari bafitanye.”

Yakomeje avuga ko uyu musore atari afite imyitwarire myiza muri ako gasantere batuyemo ngo kuko no mu minsi ishize yajyanywe mu kigo ngororamuco amarayo ukwezi.

Ati “ Kuri ubu abaturage batubwiye ko nta gushyamirana bigeze bagirana ahubwo batunguwe n’ukuntu yatemaguye nyina kugeza ashizemo umwuka.”

Gitifu Nzamukosha yavuze ko kuri ubu uyu musore yashyikirijwe RIB kugira ngo akurikiranwe mu gihe umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Kirehe mu gihe bategereje kumushyingura.

Yavuze ko bagerageje kuvugisha uwo musore ntiyabasha kuvuga ngo kuko yari agifite igihunga , abandi baturage nabo bari bamumereye nabi bamuziza kwica nyina.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uyu musore yari yarazanye umugore amuzanira mu nzu nyina atuyemo, uwo mugore ngo ntiyabashije kumvikana na nyina umubyara aramwirukana amusaba kujya kuba mu yindi ntoya iri mu rugo.

Uyu musore ngo yahise asaba nyina kumwubakira inzu nziza isa n’iyo abamo biza kuvamo impaka . Hari n’abandi bavuga ko yabikoreshejwe n’ibiyobyabwenge ngo kuko yakundaga kubinywa cyane.

Byabereye mu karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .