00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Impinduka mu mibereho y’imiryango 130 yorojwe inka na Croix Rouge

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 Kamena 2021 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Imiryango 130 y’abaturage batishoboye batoranyijwe mu bandi bakorozwa inka na Croix Rouge y’u Rwanda bamaze kwiteza imbere, aho abagera kuri 45 boroje indi miryango bavuga ko zatumye basezera icyiciro cy’abatishoboye.

Mu myaka ya 2016 na 2018 ni bwo Croix Rouge y’u Rwanda yoroje aba baturage 130, mu kubatoranya yafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagaha inka umuturage ubarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.

Inka bahawe inyinshi zahise zibyara batangira kunywa amata, babona ifumbire ku buryo zabahinduriye ubuzima mu buryo bugaragara.

Ngiriyamuremye Damaris utuye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Mahama, yavuze ko inka yahawe n’uyu muryango ari yo yamuzaniye iterambere ku buryo ubu yumva atakibarizwa mu cyiciro cy’abatishoboye.

Yagize ati “Croix Rouge yampaye inka hashize amezi make ihita ibyara ntangira kunywa amata, nari narihinnye ntava mu nzu ariko ubu ndi inkumi kubera amata nywa buri munsi, nibura ndekera kuyikama ibura amezi atatu ngo ibyare na ho ubundi ihora ikamwa.”

Ngiriyamuremye yakomeje avuga ko arebye uburyo iyo nka yamufashije mu gutera imbere ari byo byatumye yitura undi muturage kugira ngo nawe inka imufashe mu kumuteza imbere.

Ati “Mbere nahingaga imirima ine nkakuramo umusaruro muke ariko ubu nsigaye mpinga imirima ibiri indi ibiri nayiteyemo ubwatsi bw’inka, iyo mirima ibiri mpinga nkuramo umusaruro ukubye inshuro esheshatu ibyo nakuraga muri ya mirima ine kubera ifumbire mpabwa na za nka.”

Nyirabagenzi Constantine yavuze ko ubusanzwe yari umuturage ugorwa no kubona ifumbire, abana be ntibanywe amata ariko ngo aho aherewe inka yiteze ko izamufasha mu kwiteza imbere abana be bakanywa amata ndetse akanabona ifumbire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama, Karahamuheto Claudios, yavuze ko ari ibyishimo kubona abaturage borojwe na bo boroza bagenzi babo.

Ati “Aba baturage dukurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi tureba izo nka uko bazifashe, aho bavuye n’aho bageze. Abenshi rero ubuhinzi bwabo ntibwagendaga neza kuko nta fumbire bari bafite abandi abana babo wasangaga bari mu mirire mibi kuko nta mata bari bafite ndetse n’abakuru ariko inka zahinduye ubuzima bwabo kuko babonye amata, ifumbire n’amafaranga bakura ku mukamo.”

Uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Muahwenimana Jeanne d’Arc, yavuze ko uyu muryango ari umufasha wa Leta mu guteza imbere abaturage ari na yo mpamvu bafasha abaturage. Yavuze ko mu Murenge wa Mahama abaturage bari bahawe inka ari 130, ababashije kwitura akaba ari 45.

Ati “Ni igikorwa cyiza rero cyo kugira ngo abagenerwabikorwa bacu bave mu cyiciro cy’abagenerwabikorwa bahinduke abafatanyabikorwa, twarabibonye biteje imbere bavugurura inzu, bongera umusaruro, ibi rero ni ibikorwa byiza bigamije guteza imbere abaturage.”

Muhawenimana yanavuze ko hari ibikorwa by’urubyiruko rw’Abarundi rubarizwa mu nkambi ya Mahama ndetse n’urundi bahuje bagashinga salo yogosherwamo abagabo ikanakorera ab’igitsina gore imisatsi, hari n’urundi rubyiruko baguriye icyuma gishya byose bikaba bigamije kubafasha.

Yavuze ko ibi bikorwa byose kimwe n’ibindi birimo inzu zirenga 400, amakoperative bafashije n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage ari na ko babafasha mu kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19.

Abayobozi ba Croix Rouge y'u Rwanda na Gitifu wa Mahama bashyikiriza umuturage inka
Inka yahawe yayifashe neza imuha amata n'ifumbire kuburyo ahamya ko atakiri mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe
Inka yahawe na Croix Rouge yatumye yiteza imbere mu buryo bugaragara
Kwizera Dieudonne uhagarariye urubyiruko rwo mu nkambi ya Mahama yavuze ko bafite intego zo gushinga indi salo mu nkambi
Mbarushimana Fulgence uhagarariye urubyiruko rw'abanyarwanda yishimira iterambere bamaze kugezwaho na Croix Rouge y'u Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mahama,Karahamuheto Claudios, yasabye abahawe inka kuzifata neza nabo bakazitura abandi baturage
Urubyiruko rurimo Abarundi n'Abanyarwanda bashingiwe salo ibafasha mu kwinjiza amafaranga
Urubyiruko rwo mu Kagari ka Munini baguriwe icyuma gisya kibafasha kwiteza imbere, kuri ubu bafite intego yo kugura ikindi gisya akawunga
Muhawenimana Jeanne d'Arc uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge mu Ntara y'Iburasirazuba yavuze ko iyo bafashije umuturage akava mu cyiciro kimwe akiteza imbere bibanezeza cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .