Kirehe: Ikigo cya Kabagera cyamurikiwe amashuri ya miliyoni 15 cyubakiwe na MTN

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 13 Nzeri 2016 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gufatanya na Leta muri gahunda yo guteza imbere uburezi, Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda kuri uyu wa Kabiri yamurikiye ishuri ribanza rya Kabagera riherereye mu karere ka Kirehe ibyumba by’amashuri bitatu yaryubakiye bifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ndahimana Vincent, umwe mu bakuriye ubucuruzi bwa MTN Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kubakira amashuri iki kigo nyuma yo kubona ko abana bakigamo biga nabi bitewe n’amashuri amwe adasobanutse.

Yagize ati “MTN yabitekereje nyuma yo kubona ko abana bicara ahantu hatari sima mu mashuri y’ibyondo, ku buryo n’imvura iyo iguye basohoka.Ni igikorwa kitatinze kuko kubaka aya mashuri bitwaye iminsi 45 gusa tukaba dusanga abana bagiye kwiga neza bakava mu bwigunge.”

Bwaba ubuyobozi bw’Ishuri ribanza rya Kabagera, ndetse n’abanyeshuri baryigaho bagaragaje ko uretse ikibazo cya bimwe mu byumba by’amashuri byari bihari bidasobanutse dore ko binasakajwe amabati mabi, hari n’ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri aho wasangaga abagera kuri bane cyangwa batanu bicara ku ntebe imwe imvura yagwa bakajya gusembera.

Umuyobozi w’iri shuri Hakizimana Joseph, yagize ati “MTN turayishimira cyane.Yakoze neza kudutekerezaho itwubakira aya mashuri kuko andi masosiyete sindumva aho yakoze ibintu nk’ibi, ndetse mfite n’inka nayibaha. Ubu abigiraga mu byumba bibi tugiye kubakuramo tubashyire muri ibi byiza bigezweho ugereranyije n’andi mashuri yose twubakiwe.”

Iri shuri rya Kabagera ryashinzwe mu mwaka wa 2003, kugeza ubu ryigaho abana barenga 1400.

MTN yanatanze impano za mudasobwa 24 ku kigo cy’ishuri cya Kigarama ( Kigarama Technical Secondary School) riherereye mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, zifite agaciro ka miliyoni ndwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Isidore Gahamanyi, umuyobozi muri MTN Foundation, yavuze ko byakozwe mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri no kuzamura imyigire mu mashuri, asaba abanyeshuri bo kuri iki kigo kuzazibyaza umusaruro no kuzifata neza.

Yagize ati “Izi mudasobwa zigiye kubafasha kwiga neza mu buryo bugezweho. Ni mu rwego rwo kunganira Leta ku nyungu z’abanyeshuri bahisemo kwiga ibijyanye na mudasobwa. Zigomba kuguma hano mukazibyaza umusaruro, muzikuramo ubumenyi.”

Umuyobozi w’iri shuri, Mwambutsa Benjamin, yashimye MTN ku bw’iki gikorwa, agaragaza ko mudosobwa zari zisanzwe ku kigo zari nke bigatuma ahavuka ikibazo cy’abanyeshuri babura izo bakoresha.

Ishuri ryisumbuye rya Kigarama ryigaho abanyeshuri 421 barimo abiga ibaruramari, ubukerarugendo n’ubumenyi mu bya mudasobwa.

Ibyumba by'amashuri bitatu byubatswe na MTN
Abanyeshuri bigaga nabi kubera amwe mu mashuri atameze neza
Igice kimwe cy'ishuri rya Kigarama
Abakozi ba MTN baganira n'abanyeshuri
Abanyeshuri berekwa byinshi kuri mudasobwa zatanzwe
Igice kimwe cy'ishuri rya Kigarama
Hakizimana Joseph, Umuyobozi w'Ishuri ribanza rya Kabagera
Mwambutsa Benjamin, Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Kigarama
Ndahimana Vincent, ushinzwe ubucuruzi muri MTN mu Ntara y'Uburasirazuba n'Akarere ka Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza