00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Bashutswe na Pasiteri bajya gusenga, bafatwa barenze ku mabwiriza ya COVID-19

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Abaturage 26 bo mu Karere ka Kirehe basengera mu Itorero rya ADEPR bijunditse Umushumba wabo wabashutse bakajya gusenga bagafatirwa mu rusengero barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, bagacibwa amande.

Aba baturage uko ari 26 basengera mu Itorero rya ADEPR barimo abagore 18 n’abagabo 8 bafatiwe mu Mudugudu wa Burembo mu Kagari ka Mareba mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye, Gatsinzi Ananie yabwiye IGIHE ko babafashe ahagana saa tanu z’amanywa nyuma yo gusanga bifungiranye mu rusengero.

Yagize ati “ Bari bikingiranye mu rusengero basenga tubagezeho bavuga ko bakoraga inama kandi nabyo ntibyemewe. Tukibafata rero twahise dutumaho ivuriro ryigenga kugira ngo bapimwe icyorezo cya COVID-19.”

Gitifu Gatsinzi yavuze ko buri muturage ari bwiyishyurire ikiguzi cyo gupimwa ndetse akanacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu.

Yakomeje avuga ko abenshi mubo bafashe baganiriye bababwiye ko batumiwe n’Umushumba ngo baze ababwire birangira bafatiwe mu rusengero.

Ati “ Abashumba bose b’insengero turabasaba rwose kudakomeza kuroha abaturage mu bihombo nk’ibi. Ubu umuturage agiye kwiyishyurira ikiguzi cy’igipimo kingana 10 000 Frw, yishyure amande 5000 Frw mu buryo bw’amaherere hiyongereho n’ibihumbi 150 Frw biri bucibwe urusengero usange nayo arayakura mu bakristo be.”

Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 atangwa n’inzego z’ubuzima, birinda uwabayobya ngo bayarengeho.

Abaturage bafashwe basabwe kwipimisha Covid-19 bakiyishyurira kandi bagacibwa n'amande ya 5000 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .