Kirehe:Babiri bakekwaho ibiyobyabwenge batawe muri yombi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 15 Ukwakira 2016 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Abantu babiri bafatanywe ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu mukwabo wakozwe mu karere ka Kirehe, mu Ntara y’i Burasirazuba ku itariki ya 12 Ukwakira 2016, bari mu maboko ya Polisi.

Abafashwe ni Nsabimana Jean Baptiste w’imyaka 31 y’amavuko na Kamuntu Shadrack w’imyaka 24, bafatanywe litiro 20 za Kanyanga , aho batuye mu kagari ka Cyunuzi, umurenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe, bafatirwa mu mukwabu wahakorewe na Polisi ikorera muri ako gace, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatore.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abafunzwe bafatwa ndetse n’ibyo basanganywe.

Yagize ati "Ibiyobyabwenge ni bibi kuko biteza ubukene mu miryango kuko uwabinyoye adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyakabaye biteza umuryango imbere."

IP Kayigi yavuze ko bimwe mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu ngo, biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.

Yakanguriye abaturage kutanywa, kudakwirakwiza no kutagurisha ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza