Kirehe: Abaturage bifuza koroherezwa buri gihe kujya guhahira muri Tanzania

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 7 Kamena 2018 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Abaturiye umupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe no mu nkengero zawo bifuza ko bakwemererwa iminsi yose kujya guhahira muri Tanzania batatswe icyangombwa cy’inzira cy’abajya mu mahanga.

Aba baturage bemerewe umunsi umwe mu cyumweru kujya guhahira muri Tanzania bakoresheje ‘jeto’, mu yindi basabwa urwandiko rw’inzira rw’abajya mu mahanga ‘laissez passer’ igura ibihumbi 10 Frw cyangwa pasiporo igura 50,000 Frw.

Abaganiriye na TV1 bifuza ko bahabwa kujya bagendera kuri ‘jeto’ iminsi yose kuko ibyo baba bashaka guhahira muri Tanzania ari byinshi.

Hari uwagize ati “Baduha umunsi umwe gusa indi minsi ntibyemewe kuko basaba urwandiko rw’inzira kandi tudafite ubushobozi bwo kurugura, twifuza ko batureka tukajya tugendera kuri jeto buri munsi kuko ibyo tuba dukeneye guhahirayo ni byinshi.”

Undi muturage ati “Niyo twagiyeyo ntituba twemerewe kuzana ibiro birenze 10 by’umuceri. Twifuza ko batureka tukajya twambuka buri munsi byadufasha mu mihahiranire.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko abaturage bemerewe kujya guhahira muri Tanzania iminsi yose, igihe bujuje ibisabwa.

Yagize ati “Ku munsi w’isoko ryo muri Tanzania, abaturage bambuka ari benshi kandi baba bemerewe gukoresha ‘jeto’. Amasaha 24 baba bemerewe ni igihe kinini ku buryo umuntu aba yamaze guhaha ibyo ashaka. Indi minsi rero ushatse kwambuka agiye guhaha arambuka ariko hari ibibazo abakozi bo kuri gasutamo babanza kumubaza, ibi nibyo bituma bumva ko bibagoye, ariko nanone ntabwo ‘jeto’ yasimbura ‘passport’ ku bifuza gutindayo cyangwa kujya guhahira kure.”

Yakomeje avuga ko abaturiye umupaka wa Uganda bo biborohera kuko bakoresha indangamuntu nk’uko hagati yayo n’u Rwanda babayemeranyije.

Gukoresha indangamuntu ku batuye ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk’u Rwanda, Uganda na Kenya ni kimwe mu byoroheje urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Ubwo iki cyemezo cyafatwaga mu 2012, Tanzania yo yarifashe ivuga ko abaturage babo basanga igihe kitaragera ku bijyanye no gukoresha indangamuntu imwe muri ibyo bihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza