Kirehe: Abaturage bahawe urugomero rw’amashanyarazi rwa kilowatt 13

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, batashye urugomero rw’amashanyarazi rwa kilowatt 13 rugiye kubakura mu bwigunge ndetse babashe kwiteza imbere, aho ku ikubitiro ruzacanira ingo hafi 145.

Ni urugomero rwubatswe mu mushinga wa Energy4Impact (E4I) ukorana n’ibigo bitandukanye mu kugeza amashanyarazi ku baturage, binyuze muri gahunda yawo igamije gukwirakwiza amashanyarazi mu duce tudahura n’umurongo mugari w’igihugu, SOGER (Scaling Off-Grid Energy in Rwanda).

Rwatashywe ku wa Kane tariki 25 Nyakanga, mu Murenge wa Mpanga mu Kigali ka Nyakabungo. Rwitezweho gucanira ingo 144, inzu 19 z’ubucuruzi n’inzu z’imidugudu ya Kabuga na Rudandi.

Umuyobozi wa Energy4Impact mu Rwanda, Herbert Njiru, yavuze ko uru rugomero rwubatswe ku mugezi wa Nyankorogoma ku bufatanye bw’abaturage, aho uyu mushinga watanze ubufasha mu bijyanye n’uburyo urugomero rukora n’amafaranga agera kuri 70% by’ingengo y’imari yose.

Ati “Ni umushinga w’amashanyarazi uzafasha ahantu hatagera umuyoboro wa leta, ni urugomero ruto ruzacanira imidugudu ibiri, ingo zirenga 200, hakabamo n’inzu z’ubucuruzi zizakoresha aya mashanyarazi babonye, bakiteza imbere, bagateza imbere n’aho batuye muri rusange.”

Ni umushinga watangijwe na rwiyemezamirimo Habimana Israel mu 2011, washakaga gukora urugomero ku giti cye ariko agenda ananirwa, aza kubigeraho ariko amasanyarazi ye atwika ibikoresho by’abaturage, biza kugaragara ko ari ukubera ubumenyi budahagije byakoranwe.

Yaje guhabwa amahugurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, ari nabwo yaje guhura n’uyu mushinga wa Energy 4 Impact.

Umwe mu baturage bagiye kubyaza umusaruro aya mashanyarazi, yavuze ko aje bayashaka kuko “dutuye ni habi cyane, twibazaga ko niba uyu muriro tutazawubona twebwe ku bwacu kuko turi ahantu kure, ni hagati mu misozi, ubu turishimye ko tubonye amashanyarazi.”

Mushimiyimana Jeannette we yagize ati “Uyu mushinga ugitangira twahise twumva twishimye kubera ko twari turi mu bwigunge, twacanaga agatadowa, mbese twari mu bwigunge ariko ubu twabonye umuriro rwose ubu turishimye nta kibazo.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nsengiyumva Jean Damascène, yavuze ko muri aka karere hasanzwe ibibazo by’amashanyarazi ku baturage, ku buryo iyi ari inyongera ikomeye.

Ati “Ni igikorwa gikomeye kuko mu Karere ka Kirehe ubusanzwe umuturage wa mbere yabonye amashanyarazi acana ku muyoboro mugari mu 2010, ubu tugeze ku gipimo kigera kuri 47, turacyafite urugendo ariko ubwo tuba dushyizemo n’amashanyarazi akomoka kuzuba.

Yavuze ko hakiri urugendo rukomeye kugira ngo abatuye aka karere bose bagerweho n’amashanyarazi.

Ati “Iyo tubonye abafatanyabikorwa nk’abangaba, tunashimira cyane, kuba ingo zirenga 140 zose zitangiye gucana, imirimo ikaba yatangiye guhangwa, ngira ngo mwabonye ko hari abatangiye kogosha, hari abatangiye kudoda, buriya no gusudira bizaza, n’ibindi bikorwa byinshi bizaza kandi ni ko bigenda bizana imirimo abantu bagakora bakiteza imbere, tukagenda tugabanya cya gipimo cy’ubukene cyangwa se kutagira imirimo, bitewe n’aya mashanyarazi.”

Yasabye abaturage kubungabunga ibi bikorwa remezo bimaze kugerwaho.

Uru rugomero rwubatswe bigizwemo uruhare n’ikigo Ducane Kabrud Mini-grid Ltd gihuriweho n’abaturage na rwiyemezamirimo, rwatwaye $101,500. Ni ku nkunga n’Ikigega cya Guverinoma ya Suède gishinzwe ubufatanye mu Iterambere Mpuzamahanga (Sida).

Iyi gahunda yo kubaka ingomero igendana na gahunda y’igihugu, igamije ko mu mwaka wa 2024, abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Uru rugomero rugiye gukura abaturage mu bwigunge
Uru rugomero rwatangiye kubakwa mu mwaka ushize, rwuzuye rutanga kilowatt 13
Ingo hafi 145 zahawe amashanyarazi kubera uru rugomero
Bamwe batangije ubucuruzi bwo kogosha kubera amashanyarazi yageze muri aka gace
Habimana Israel yatangije uyu mushinga none ugeze ku ntego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza