00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Babiri bakekwaho kwicisha umugabo ipiki batawe muri yombi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 Kanama 2021 saa 04:35
Yasuwe :
0 0

Abasore babiri bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigarama, batawe muri yombi bakurikiranyweho kunywa inzoga bagasinda, hanyuma badukira umugabo w’imyaka 37 bamwicisha ipiki.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gatari mu Kagari ka Nyakerera mu Murenge wa Kigarama, ku wa Gatanu; aba basore barimo ufite imyaka 21 n’uwa 20.

Abaturage bavuga ko abafashwe bamaze kuba abantu batinyitse ndetse uwo babwiye nabi wese ntatinyuka kubasubiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Rwabuhihi Pascal, yabwiye IGIHE ko aba basore bishe umugabo w’imyaka 37 bamukubise ipiki mu mutwe no mu gatuza.

Ati “Abo basore bari basinze bamusanga aho yari bamwiyenzaho, bageze aho baramubwira bati ‘wowe uratuzi ubundi’, bakomeje gutongana ni bwo basatiriye nyakwigendera akubita umwe umutwe, bahita bamubwira ko bitarangiriye aho agomba kubabona."

Nyuma yuko gushwana abaturage baratabaye barabakiza, basaba uwo mugabo gutaha nyuma yo gutinya ko abo basore bamugirira nabi.

Uyu mugabo yarabyanze aguma aho mu isanteri ataha ku mugoroba, ageze mu nzira asanga ba basore bamuteze, bamugwa gitumo bamukubita ipiki mu gatuza no mu mutwe, baramujugunya.

Ati “Bamukubise ipiki mu mutwe no mu gatuza bamujugunya mu busitani bw’urusengero. Uharinda rero yumvise umuntu aniha ajya kureba asanga ari kuvirirana amaraso, ahamagara abandi bamujyana ku kigo nderabuzima bamukorera iby’ibanze bahita bamwohereza ku Bitaro bikuru bya Kirehe aho yageze bisa naho byarangiye."

Gitifu Rwabuhihi yakomeje asaba abaturage kwirinda urugomo kuko rushobora kubafungisha bikanangiza ahazaza h’umuryango wabo.

Ati “Ubu rero ubutumwa twaha abaturage, nibirinde urugomo n’ibikorwa bibi biganisha ku bintu bibi, bariya basore baracyari bato, ubu bagiye gufungwa bibicire ejo habo heza aribo babyiteye."

Yakomeje ashimira uruhare rw’abaturage mu gushakisha abo basore kuko ari bo bagiye kubashakisha hirya no hino aho bari bihishe, banabashyikiriza Sitasiyo ya RIB ya Kigarama.

Nyuma yo gufatwa, aba basore bemereye abaturage ko ari bo bamwishe nyuma yo kubarakaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .