Kirehe: Abana b’abakobwa 994 batewe inda zitateguwe mu mezi 12

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 12 Ukwakira 2017 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko guhera muri Nyakanga 2016 kugeza muri Kamena 2017, abakobwa bagera kuri 994 batewe inda zitateganyijwe, muri bo 21 bakaba bari munsi y’imyaka 15.

Muri abo harimo 971 bari hagati y’imyaka 16 na 19 mu gihe abandi babarirwa mu 100 ari abana b’abanyeshuri baba mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama nayo iherereye muri ako karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2017 ubwo muri ako karere hatangizwaga ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango bwabareye mu Murenge wa Gatore muri ako karere.

Ni ubukangurambaga bwitezweho gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza hagamijwe kugira imiryango itekanye, harimo kandi gukemura ibibazo ku mitangire ya serivise cyane cyane mu nzego z’ibanze, kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire no gukemura ibibazo bikigaragara mu miryango ndetse no kurushaho kubungabunga uburenganzira n’ubuzima bw’umwana.

Muzungu yavuze ko ubwo bukangurambaga ari kimwe mu bizafasha mu guhangana n’ikibazo cy’abaterwa inda zitateguwe, ariko avuga ko icyo cyanahagurukiwe cyane cyane hakazwa ibihano.

Yagize ati “Nubwo hari byinshi byagiye bikorwa mu kurinda no gufasha abana mu iterambere, haracyari zimwe mu mbogamizi zikigaragara zirimo abana b’abakorwa baterwa inda ku buryo mu gihe cy’umwaka umwe abana 994 bazitewe. Ibi byarahagurukiwe binyuze mu bukangurambaga no gukaza ibihano cyane cyane ku bagaragaweho guhohotera no gusambanya abana.”

Imibare y’Ukwakira kugeza mu Ukuboza 2016 ituruka mu Bushinjacyaha, igaragaza ko amadosiye 411 y’abakekwagaho guhohotera abana yagejejweyo, bukabasha gutsinda 371 angana na 84%.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yavuze ko hagiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo gutahura abakora ibyo byaha ku buryo abangiza abana bazajya bahita bamenyekana bagahanwa bidatinze.

Yagize ati “Dufite cyizere nk’uko tunabihamirizwa n’ubushinjacyaha ko mu minsi iri imbere nitumara gushyikirizwa laboratwari yashyizweho izafasha mu kubona ibimenyetso bya gihanga maze abatwangiriza abana bakajya bakanirwa urubakwirirye.”

Iyi Minisiteri iherutse gutangaza ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe mu gihugu hose ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri kuri bamwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza