Kiramuruzi: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica umugore we amunize

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 13 Mata 2018 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Karere ka Gatsibo yataye muri yombi umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we wari umuforomokazi mu Kigo Nderabuzima cya Gakenke, amunize.

Uyu mugabo w’imyaka 33 usanzwe akora akazi k’ubwarimu yabanaga n’umugore we mu Mudugudu w’Akamasine, Akagari ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi ari naho bikekwa ko yamwiciye ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Uburasirazuba, CIP Théobard Kanamugire, yemereye IGIHE ko uyu mugabo yafashwe.

Yagize ati “Ni byo koko ku itariki ya 11 Mata, inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo w’imyaka 33 ukora umwuga w’ubwarimu, bikekwa ko yishe umugore we wari ufite imyaka 34 y’amavuko wakoraga umwuga w’ubuforomo.”

CIP Kanamugire yavuze ko nyakwigendera yasanzwe afite urufuzi mu kanwa, bigaragaza ko yaba yarishwe anizwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Kavutse Epiphanie, yavuze ko bigoye ko yamenya ibibazo uyu muryango waba wari ufite, bamwe bakeka ko byaba ari intandaro y’amakimbirane.

Yagize ati “Ubusanzwe tugira inama n’abaturage zo guhuza abagize ingo zifitanye amakimbirane, tubifashwamo n’umuryango Wolrd Vision, ku buryo twavuye ku ngo zisaga 200, kugeza kuri 40 tubarura none, ariko usanga ingo z’abitwa ko bize zitaboneka muri ibi bikorwa cyane byo gukemura amakimbirane mu miryango. Ni ibintu biramutse bibaye ukuri byaba bitunguranye kandi bigayitse.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Kiziguro mu gihe ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi.

Icyaha cy’uko umwe mu bashakanye yica undi gihanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo ya 142 mu Gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda abigena.

Mu gace ka Kiramuruzi muri Gatsibo aho umwarimu bikekwa ko yiciye umugore we w'umuforomo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza