Kinyinya: Imidugudu y’icyitegererezo yahageze iri mu by’ibanze bizaha amajwi Kagame

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 30 Nyakanga 2017 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kagari ka Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, bagaragaje ko ibikorwa by’iterambere bimaze kuhagera biri mu bizatuma nta wundi ukwiye gutorerwa kuyobora u Rwanda atari Paul Kagame.

Ibi aba banyamuryango babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017, ubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Kagame Paul.

Bavuga ko bahisemo guhundagaza amajwi yabo kuri Kagame Paul bitewe n’uburryo yahinduye Kinyinya Umujyi ukomeye mu gihe mbere y’uko ayobora u Rwanda aka gace kari icyaro gikomeye bitewe n’uko nta n’umuhanda cyangwa amashanyarazi yakarangagwamo.

Bavuga ko kuba bafite imihanda igezweho inyubako zigendanye n’imidugudu y’icyitegererezo ndetse umutekano n’ibindi ari bimwe mu bituma badashobora kutenguha umukandida wabo.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Gacuriro, Mugabo Simon, yabwiye IGIHE, ko bahisemo kwamamaza Kagame Paul bitewe n’ibyiza yabagejejeho birimo n’imidugudu y’ibyitegererezo n’ibindi.

Yagize ati “Kumwamaza Kagame birashingira ku iterambere yatugejejeho muri iyi manda asoje, cyane cyane mu bijyanye n’imyubakire kuko ugereranyije no mu 2003-2010 hano hari ishyamba n’intoki ubona hirirwa abana baragira ariko ubu hari imidugudu y’icyitegererezo idasanzwe nk’uwa Vision 2020, Ururembo n’indi ndetse n’imihanda ku buryo ari bimwe mu byo dushingiraho tumwamamaza.”

Umunyamurwanyo wa FPR Inkotanyi witwa Kanyamibwa Eugene wo mu Mudugudu wa Kagugu ya II, we avuga ko bahisemo kuzatora Kagame kuko hari ibyo bagikeneye ko azabagezaho mu iyindi manda.

Yagize ati “ Twahisemo kumwamaza kuko hari byinshi kandi byiza yadukoreye cyane cyane ko nk’aha nta nzu nziza yahabaga ahubwo hiberaga ibiti bya avoka, nta muhanda ariko ubu nta hantu muri Kigali haharusha ubwiza ku buryo ari yo mpamvu tukimukeneye kugira ngo azatugeze ku bindi byinshi birusha ibyo yakoze muri manda ishize.”

Aka Kagari ka Kanyinya kagizwe n’imidugudu itanu irimo abanyamuryango ba FPR inkotanyi basaga ibihumbi bine.

Uretse muri Kinyinya, abishimira ibyiza bagezeho hirya no hino muri Kigali bakomeje kugaragaza ko Kagame akwiye gukomeza kuyobora. Mu murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro ahabera Imurikagurisha, kuri uyu wa Gatandatu abashoferi batwara imodoka nini bakoze ubukangurambaga bwo kumwamamaza.

Uhagarariye ishyirahamwe ry’abashoferi batwara imodoka nini mu Rwanda (ACPLRWA), Tuzinde Tharcisse yagize ati “ Twakoze iki gikorwa kubera ko ibyo yadukoreye birareze, ibyo yakoreye Abanywaraanda twe yakubye kabiri cyane cyane nk’umutekano kubera ko kera twagendaga dupakiye imizigo irimo icyayi n’ikawa n’amabuye y’agaciro bakadutegera mu nzira, bakatwambura.”

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuwa 3 Kanama ku Banyarwanda bazatorera mu mahanga no kuwa 4 Kanama ku bazatorera imbere mu gihugu.

Urubyiruko rw'i Kinyinya mu kwamamaza Kagame
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kagari ka Gacuriro bavuze ko Paul Kagame bamushimira byinshi ku buryo bazamutora agakomeza kugeza u Rwanda ku majyambere
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Gacuriro, Mugabo Simon
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kinyinya
Abagore b'abashoferi mu kwamamaza Kagame muri Kicukiro
Uhagarariye ishyirahamwe ry'abashoferi batwara imodoka nini mu Rwanda (ACPLRWA), Tuzinde Tharcisse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza