Kwamamaza

Kinazi: AERG yaremeye imiryango 20 y’abarokotse Jenoside

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 12:22' na Kwizera Prudence


Urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye rwibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside, AERG rwatanze ihene 20 ku miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batuye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye.

Iki gikorwa uru rubyiruko rwagikoze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2016 mu rwego rwo gukomeza kuba hafi y’ababyeyi bagizwe incike na Jenoside ndetse no kubereka ko batasigaye bonyine.

Umuhuzabikorwa wa AERG muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, Ernestus Iragena yavuze ko ibikorwa nk’ibi by’urukundo basanzwe babikora mu rwego rwo guharanira kubaho neza no kwita ku bagizwe incike na Jenoside bababa hafi.

Iragena ati “Twaje kuremera abakecuru b’incike tubereka urukundo nk’uko baba baratureze, natwe tubereka ko hari icyizere cy’ubuzima bw’ahazaza kandi ko batureze tugakura. Ubutumwa tubagenera uyu munsi ni ukubabwira ngo nibakomere kandi turahari turi abana babo tuzakomeza kubaba hafi ntituzabatererana”.

Bamwe mu bakecuru bahawe ihene baganiriye na IGIHE bagaragaje ibyishimo bavuga ko igikorwa nk’iki cy’urukundo cyongeye kubaremamo icyizere.

Odette Mukandayire w’imyaka 65 y’amavuko yavuze ko nubwo yasigaye ari incike iyo abonye urubyiruko rumusura yumva anezerewe kandi bimwongerera imbaraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Vital Migabo yashimiye urubyiruko rwibumbiye mu muryango AERG avuga ko igikorwa cy’urukundo bakoze gitanga icyizere ko gahunda ya Leta y’u Rwanda yo ‘kwigira’ iri mu nzira nziza.

Ati “Iki gikorwa nk’ubuyobozi turacyishimira cyane, kuko iyo urubyiruko rutekereje neza rugatanga amatungo nk’aya bidakozwe n’inkunga zivuye mu mahanga, bitwereka icyizere ko gahunda twiyemeje yo kwigira iri mu cyerekezo cyiza.”

Migabo yakomeje atangaza ko mu murenge ayoboye habarurwa imiryango icyenda y’abakecuru bagizwe incike na Jenoside kandi bose bamaze guhabwa amatungo ndetse bakaba bafata n’inkunga y’ingoboka.

Muri aba icyenda, abagera ku munani bubakiwe inzu zo kubamo naho undi umwe usigaye nawe ngo agiye kubakirwa kuko iyo atuyemo ishaje.

Mu bahawe amatungo harimo abakecuru bagizwe incike na Jenoside ndetse n’abandi batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bose hamwe bagera kuri 20.

Imiryango 20 y'abarokotse Jenoside yorojwe ihene
Bishimiye amatungo magufi bahawe
Ernestus Iragena Umuhuzabikorwa wa AERG muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye
Vital Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi
Abacitse ku icumu bashimiye urubyiruko rw'abanyeshuri rwabazirikanye rukaboroza

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved