00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimisagara: Umugabo yiyahuye aturutse mu igorofa ya 5 agwira umugore utwite

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Kanama 2021 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Twibanire Emmanuel wo mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yiyahuye aturutse mu igorofa ya gatanu yo mu nyubako y’Isoko ry’Inkundamahoro riherereye ku Kimisagara agwira umugore utwite.

Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yagiye mu igorofa rya Gatanu arurira ahita asimbuka agwira imodoka n’umugore utwite.

Uyu mugabo we yahise ashiramo umwuka naho umugore amara iminota igera kuri 30 yataye ubwenge ariko birangira na we bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo afashwe.

Umwe mu batangabuhamya yabwiye IGIHE, ko uyu mugabo yaje ajya ahantu hacururizwa imyenda ahamara umwanya muto abona kujya kwiyahura.

Ati “Yaje ajya mu myenda agumayo abantu bakamwibazaho kuko babonaa ameze nk’ufite ikibazo ni bwo yahise agenda ahita asimbuka.”
Yongeyeho ko yahise agwira umugore n’imodoka yo mu bwoko bwa Benz ariko we ahita ashiramo umwuka.

Umuyobozi w’Isoko ry’Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile, na we yabwiye IGIHE ko uyu mugabo batari bamuzi ariko ashimangira ko ashobora kuba yari afite umugambi wo kwiyahura.

Ati “ Amakuru dufite ni uko atari umucuruzi w’Inkundamahoro nta nubwo ari umukiliya wari usanzwe ahubwo ni umuntu wari uje nk’uko n’abandi bose bashobora kuza mu isoko ariko bigaragara ko yari yaje afite umugambo wo kwiyahurira muri iyi nyubako akurikije uburebure bwayo n’imiterere yayo kuko yahise ajya mu igorofa rya gatanu abona gusimbuka.”

Ubwo IGIHE yarimo itara iyi nkuru, umugore w’uyu mugabo yahise aza aho nyakwigendera yiyahuriye, avuga ko yari asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe anashimangira ko bari bafite gahunda yo kumujyana i Ndera kumuvuza uretse ko bahise bamubura.

RIB yahise iza ijyana umurambo ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Mu bihe bitandukanye, kuri iyi nyubako hagiye humvikana abantu bahiyahuriye.

Uyu mugabo yihahuye asimbutse mu igorofa ya gatanu y'Inyubako y'Isoko ry'Inkundamahoro
Imodoka ya Polisi uahise ihagera ngo itware umurambo
Aho nyakwigendera yaguye bari kuhasukura kubera amaraso yari ahari
Kuri iyi nyubako abantu bakunze kuhiyahurira
Abantu bari bashungereye ahabereye iri sanganya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .