Kimisagara: Imodoka yagonze abantu batatu umwe arapfa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 Kanama 2017 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Imodoka y’ivatiri yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara mu Kagari ka Kamuhoza, igonga abantu batatu umwe ahita yitaba Imana undi acika ukuguru.

Iyo modoka yamanukaga mu muhanda w’amabuye wo ku Ntaraga, yari itwaye abantu batatu, igeze hafi y’akagari ka Kamuhoza igonga abantu batatu bagendaga n’amaguru ihita igwa mu nkengero z’umuhanda.

Uwapfuye ni umukecuru witwa Mukashyaka Anitha, wari utuye mu mudugudu wa Tetero, Akagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara. Naho uwo wacitse ukuguru akanakomereka mu mutwe, ni umugore ukuze, gusa yahise ajyanwa kwa Muganga.

Abari aho iyo mpanuka yabereye babwiye umunyamakuru wa IGIHE ko yacitse feri ikiri haruguru y’aho yaguye hamanukaga cyane.

Polisi yahise igera ahabereye impanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza