00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimisagara: Babiri bashinjwa kwicisha umuntu fer à béton bakatiwe gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Mbere urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera icyaha bacyekwaho cyo gukubita no gukomeretsa Munyanyindi Emmanuel, bikamuviramo urupfu.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko abaregwa icyaha bagikoze kuwa 25 Ukwakira 2021, mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara, mu Kagali ka Kamuhoza.

Bivugwa ko Habimana na Bucyeye bakubise Munyankindi Emmanuel fer à béton mu mutwe agahita ajya muri koma, ako kanya bihutira kumujyana mu bitaro bya CHUK gusa kuwa 01 Ugushyingo Munyankindi Emmanuel ashiramo umwuka.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko amakimbirane yagejeje ku gushyamirana kw’abo baturanyi, yaturutse ku kayira kanyuraga mu rugo rwa Munyankindi, akaza kugafunga ariko kacagamo abapangayi ba Habimana.

Bucyeye yari umupangayi wa Munyankindi ariko akaba inshuti ya Habimana bafunzwe muri dosiye imwe.

Uko kutumvikana ku ifungwa ry’akayira niryo ryazamuye intonganya zagejeje ku kurwana, biviramo Munyankindi urupfu.

Umucamanza yavuze ko aba bagabo bakomeza gufungwa kuko icyaha bakurikiranyweho baramutse bagihamijwe n’urukiko, bakatirwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Ikindi umucamanza yavuze ko abaregwa ubushinjacyaha bukibakoraho iperereza hanashakishwa ibindi bimenyetso bigize icyaha.

Mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, abaregwa bose bahakanye ibyaha bashinjwa, bakavuga ko ibyo bakoze bitabaraga kuko nyakwigendera na we yabarwanyije.

Mu gihe abaregwa bahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, bahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 15 na 20.

Abaregwa bavuga ko batarwanye babigambiriye ahubwo bitabaraga
Hamimana Thomas na Bucyeye Callixte urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .