Kimisagara: Abatuye mu manegeka batangiye kwimurwa ku ngufu, bacumbikirwa mu rusengero (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Gicurasi 2018 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, batuye mu manegeka batangiye kugerwaho n’ibiza biri guterwa n’imvura nyinshi, ubuyobozi bubimura ku ngufu, bamwe bajyanwa gucumbika mu rusengero.

Ku wa 9 Gicurasi 2018, nibwo ingo 32 zigizwe n’abantu 122 batuye muri Kimisagara zimuwe ku ngufu zijyanwa mu rusengero ruherereye mu Mudugudu wa Birama kugira ngo hatagira uhitanwa n’ibiza.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ibarura bwakoze bwasanze inzu zirenga ibihumbi icyenda ziri ahashyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ku buryo zasabye ba nyirazo gushaka aho bimukira.

Ariko ubuyobozi wahisemo kwimura ku ngufu imiryango yari ituye ahatangiye kugaragaza ibimenyetso ko imvura ikomeje kugwa inzu zabagwaho hejuru. Abenshi muri abo si inzu zabo ni aho bakodeshaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, yabwiye IGIHE ati “Nibyo twabimuye ku ngufu kuko nibwo butabazi bw’ibanze twahise tubaha bwo kubakura muri ariya mazu, kuko hari aho warebaga ugasanga umukingo wagiye nyir’inzu atakibasha no gusohoka mu nzu ye ku buryo abo ari bo twabanje kwimura.”

Yakomeje ashishikariza aba batuye mu manegeka gushakisha imiryango ibakira, anashishikariza izindi nzego kubafasha kuko hari ibintu byinshi badafite birimo n’amafunguro.

Aba baturage bimuwe bagaragazaga ko batewe impungenge n’imibereho.

Umubyeyi witwa Uwimana Sarafine yagize ati “Ikibazo dufite n’uko tutari kubona ibyo kurya nk’ubu njye umugabo wanjye ni umuzunguzayi nta mikorere nyine n’ibibazo.”

Undi yagize ati “Nibyo badufashije baratwimura ariko twugarijwe n’ibibazo byinshi kuko ubu aha hantu turi naho ni mu manegeka nta bwiherero hafite ku buryo turi kujya mu baturanyi. Ikindi kandi nta n’amafunguro baduhaye mu gihe batwimuye hutihuti.”

Imiryango myinshi yabuze amerekezo igacumbikirwa mu rusengero,igasasamo za matela, igizwe ahanini n’abagore n’abana.

Umurenge wa Kimisagara habarurirwa imidugudu 10 iri mu manegeka muri 49; ubuyobozi bwawo bwatangiye gusaba abayituyemo gushakisha ahandi bimukira.

Umurenge wasohoye ku ngufu abaturage bari ahashyira ubuzima bwabo mu kaga
Urusengero rwacumbikiwemo abimuwe ku ngufu ntibabone aho berekeza
Abacumbikiwe mu rusengero biganjemo abagore n'abana
Abadafite aho berekeza bacumbikiwe mu rusengero ariko bahangayikishijwe n'imibereho
Inzu zimwe zatangiye gusenyuka ariko abaturage ntibazivemo bihuta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza