Kimironko: Umwana w’imyaka ine yahiriye mu nzu yitaba Imana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro iri mu rugo rw’uwitwa Nyirabadende Consolée iherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, yafashwe n’inkongi umwana w’imyaka ine y’amavuko wari uryamyemo ayipfiramo.

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2019, nibwo iyi nzu iri mu Mudugudu wa Buhoro mu Kagari ka Nyagatovu, yafashwe n’inkongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Nyiridandi Mapambano, yabwiye IGIHE ko hatari hamenyekana icyateye iyo nkongi.

Ati “Ni inzu nto ifitemo akumba, uwo mwana we yari aryamyemo ariko ubusanzwe ntabwo aba muri urwo rugo yari yaje kubasura noneho ifashwe n’inkongi ayihiramo ariko abaturage bahise batabara barayizimya.”

Yongeyeho ko umurambo w’uwo mwana wahise ujyanwa ku bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru ndetse anashimangira ko inzego zirimo iz’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) zahise zitanigira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza