00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimenyi Yves na bagenzi be barekuwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kanama 2021 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu wa Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu, Kimenyi Yves na bamwe mu bo bari bafunganywe, barekuwe nyuma y’iminsi itanu batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Tariki ya 19 Kanama 2021 ni bwo Kimenyi Yves yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kubera ibirori bya ‘Baby shower’ byabereye mu rugo rw’uyu munyezamu na Muyango Claudine.

Kimenyi n‘abo abari bafatanywe, beretswe itangazamakuru ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama 2021, ndetse biyemerera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kanama 2021, ni bwo Kimenyi Yves n’abandi batatu muri bane bari bafunganywe, barekuwe nyuma yo gucibwa amande.

Kimenyi yemereye IGIHE ko we na bagenzi be batatu barekuwe nyuma yo gucibwa amande.

Yakomeje ati "Ni byo baturekuye mu ma Saa kumi z’amanywa. Muri bane twari dufuganywe harekuwe batatu undi baramusigarana kuko agomba kuzuza iminsi itanu nkuko natwe byagenze. Njye banciye ibihumbi 150 Frw abandi buri umwe bamuca ibihumbi 25 Frw."

Polisi y’Igihugu ikomeje gushaka abandi bantu batatu bari muri ibi birori nk’uko Umuvugizi wayo, CP John Bosco Kabera aheruka kubibwira itangazamakuru.

Kimenyi wakiniye Isonga FC, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports we n’umukunzi we, Muyango Claudine, baritegura kwibaruka umwana wabo w’imfura.

Kimenyi Yves yarekuwe nyuma yo kwishyura amande no gufungwa iminsi itanu
Batatu mu bari bafatanywe na Kimenyi Yves barekuwe. Undi umwe azabanza kuzuza iminsi itanu mu gihe Polisi y'Igihugu ikomeje gushaka abandi batatu bari bitabiriye ibirori bakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .