Kiliziya yahagaritse serivisi zo kuboneza urubyaro mu mavuriro yayo mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Kanama 2016 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo butari ubwa kamere burimo inshinge n’ibinini mu bitaro n’ibigo nderabuzima byayo byose mu gihugu.

Umushumba wa Diyoseze ya Butare akaba n’Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kuganira na leta kandi bakabyemeranyaho.

Impamvu iki cyemezo cyafashwe, ngo ni uko ku bigo nderabuzima hari aho abaturage bavugaga ko iriya miti ibagiraho izindi ngaruka aho kubafasha

Yagize ati “Tubona ari ibintu abantu bagomba kwitondera cyane cyane ko gukoresha inshinge bigira ingaruka nyinshi. Ni ibintu abantu batari bakwiye kwirukira nta muganga cyangwa nta wundi ukureba hafi, kandi no mu buryo busanzwe twumva umugabo n’umugore bakimenya, bakubahana kuko ari byo bihuye n’umuco wacu wa Kiliziya, bagakoresha ibijyanye no konsa igihe kirekire.”

Akomeza avuga ko hari abantu benshi bajya bababwira ko buriya buryo bwo gukoresha inshinge butuma umubiri wabo utamera neza kandi bihindura uburyo bwo kubaho.

Musenyeri Rukamba yavuze ko mu mavuriro ya Kiliziya hazajya hatangwa inama z’uko uburyo bwa kamere burimo urunigi, kwigisha abagore uko bamenya igihe cyabo cyo gusama no konsa igihe kirekire bwakifashishwa mu kuboneza urubyaro.

Iki cyemezo kimaze imyaka hagati y’itatu n’ine ariko cyari kitakurikizwaga cyane cyane muri Diyoseze ya Butare yatangiye kucyubahiriza.

Musenyeri Rukamba asanga nta mpamvu Leta cyangwa abandi bantu babotsa igitutu babasaba gusubizaho uburyo bw’ibinini, inshinge cyangwa udukingirizo.

Umushumba wa Diyoseze ya Butare akaba n’Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba

Yagize ati “Sinzi impamvu yatwotsa igitutu kandi ari ibintu basanzwe bazi, abaturage bafite uburyo bwabo kandi amavuriro ni menshi, nta mpamvu rero.”

Hari amadiyoseze yatangiye iyi gahunda nk’iya Gikongoro na Kigali. Uburyo butari ubwa kamere butemerwa na kiliziya gatolika ni ubw’ibinini, inshinge, udukingirizo no kwifungisha haba ku bagabo cyangwa abagore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza