Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ibaruwa isabira abakuze bahamijwe Jenoside koroherezwa ibihano

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Mata 2019 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku butumwa iheruka gutanga isabira abahamijwe Jenoside yakorewe Abatutsi bageze mu zabukuru n’abarwaye koroherezwa ibihano.

Ni imbabazi zagarutsweho mu butumwa Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda bageneye abakirisitu mu Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwasomwe muri kiliziya zose zo mu gihugu ku wa 7 Mata 2019, umunsi Abanyarwanda n’inshuti zabo batangiriyeho icyumweru cy’icyunamo.

Buvuga ko “Hariho kandi n’abari mu magereza kubera inkurikizi za Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo abageze mu zabukuru n’abafite indwara zitandukanye. Aba bantu bagomba gufashwa, ‘hakanarebwa uburyo bakoroherezwa ibihano’; ariko kandi na bo bagakomeza kwinjira muri gahunda yo gusaba imbabazi no kwiyunga n’abo bahemukiye.”

Ubu busabe ntibwakiriwe neza n’abacitse ku icumu ndetse abaharanira inyungu zabo basabye ko hakurikizwa amategeko kuko hari uko bisanzwe bikorwa cyane cyane mu mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, wavuze ko ubwo busabe butari bukwiye mu gihe cyo kwibuka.

Mu ijoro ryo Kwibuka ryabereye i Nyanza ya Kicukiro ku wa 11 Mata 2019, Prof Dusingizemungu Jean Pierre uyobora IBUKA, yavuze ko imbabazi Kiliziya yasabiye abahamijwe ibyaha bya Jenoside zikwiye kwitonderwa kuko harimo abagifite ingengabitekerezo yayo yo hambere.

Ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo ku wa 13 Mata 2019, Kiliziya Gatolika yasohoye itangazo yisegura ku butumwa bushishikariza abakirisitu guharanira ubumwe n’ubwiyunge, gusaba imbabazi no kuzitanga mu rwego rwo kwiyubaka.

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, rivuga ko “Muri iyo baruwa hari ibyakomerekeje abantu cyane cyane ibirebana n’ibyo twasabiye abashaje n’abarwaye cyane bari mu munyururu bafungiwe icyaha cya Jenoside.’’

Rikomeza rigira riti “Tubabajwe nuko byakomerekeje abantu cyane cyane bitewe n’igihe twabivugiye. Ibyo sibyo twari tugamije. Dusabye imbabazi kuko twabivuze muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo.’’

Kiliziya Gatolika yashimangiye ko izakomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu n’umuryango Nyarwanda mu kwibuka abazize Jenoside.

Icyemezo cya Kiliziya Gatolika cyakiriwe neza ndetse Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje abinyujije kuri Twitter ye ko ari intambwe nziza yatewe.

Yagize ati “Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi abakomerekejwe n’ibyari mu nyandiko yayo yo ku wa 25 Werurwe yatangajwe ku wa 7 Mata 2019. Iyi ni intambwe nziza. Dukomeze kwibuka twiyubaka.’’

Abepisikopi Gatolika basabye imbabazi ku ibaruwa banditse basabira abakuze n'abarwaye bahamijwe ibyaha bya Jenoside kugabanyirizwa ibihano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza