Kiliziya Gatolika yamaganye ibikorwa byo gukuramo inda biri no koroshywa mu mategeko

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 24 Ukuboza 2017 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamaganye abitwikira amategeko ariho mu gihugu, bakavutsa ubuzima abana batwite, inasaba leta kudaha urwaho icyahungabanya cyose ubuzima bwa muntu kuva agisamwa.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Abepisikopi Gatolika bose rigomba kuzasomwa muri Kiliziya zose zo mu gihugu ku Cyumweru gitaha tariki ya 31 Ukuboza 2017 ubwo hazaba hizihizwa umunsi w’Umuryango Mutagatifu w’i Nazareti; yavuze ko ‘muri iki gihe, twugarijwe n’icyorezo cy’ingeso mbi y’ubusambanyi gifite ingaruka zibabaje ku buzima bw’umuntu, ku muryango ndetse no ku gihugu’.

Rigira riti "Twugarijwe n’icyorezo cy’ingeso mbi y’ubusambanyi gifite ingaruka zibabaje ku buzima bw’umuntu, ku muryango ndetse no ku gihugu. Imwe muri izo ngaruka ni ugutwara inda n’igishuko cyo gushaka kuyikuramo babifashijwemo n’amategeko agenda arushaho koroshya ibihano by’abazikuramo. Turongera kwibutsa ko gukuramo inda ari icyaha gikomeye kuko ari ukwica umuntu w’inzirakarengane."

"Nta mpamvu n’imwe ishobora kuba urwitwazo rwo kuvutsa ubuzima umwana wasamwe. Ubuzima bw’umuntu ni impano ikomeye y’Imana Rurema, bugomba kubahwa no kurengerwa kuva agisamwa".

Iri tangazo rikomeza rivuga ko gukuramo inda atari igisubizo gikwiye cy’ibibazo bihari muri iki gihe ahubwo bitera ibikomere bigira ingaruka ku buzima n’urukundo by’abashakanye.

Kiliziya ikomeza ivuga ko icyaha cyo gukuramo inda ari ukwica umuziranenge udafite uburyo bwo kwirwanaho kandi kenshi akavutswa ubuzima n’abari bafite inshingano zo kumurengera nk’ababyeyi cyangwa abashinzwe kubungabunga ubuzima muri rusange.

Iti “Hari isano ikomeye umubyeyi aba afitanye n’umwana yasamye. Agomba kurengera ubuzima bw’umwana we uko yaba yarasamwe kose. Gukuramo inda, by’umwihariko ku baziterwa bakiri bato, bigira ingaruka mbi nyinshi. Kuba barakomerekejwe no guterwa inda bakiri bato, bakongera gukomeretswa no kuyikuramo, bibongerera intimba ikira bigoranye.”

Aha niho aba bepiskopi bahera basaba ‘abarebwa n’icyo kibazo bose, cyane cyane abiga bakanashyiraho amategeko igihugu kigenderaho, abakora mu by’ubuvuzi, n’umuryango w’abanyarwanda muri rusange, kudaha urwaho icyahungabanya cyose ubuzima bwa muntu kuva agisamwa’.

Gukuramo inda mu gihe umubyeyi ashobora guhitanwa nayo hari uko Kiliziya ibibona

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika, Musenyeri Filipo Rukamba, uyobora Diyosezi ya Butare, yabwiye IGIHE ko Kiliziya yubaha umuntu kuva mu isamwa bityo nta mpamvu n’imwe yo kumuvutsa ubuzima.

Gusa yavuze ko mu gihe bigaragaye ko umubyeyi ashobora kubura ubuzima kubera inda atwite, bishoboka ko yavanwamo.

Ati “Iyo hari uburwayi wenda bushobora gutuma nka nyina apfa, niho honyine Kiliziya yemera ko iyo nda bashobora kuyivanamo ariko ubundi duha icyubahiro umuntu kuva mu isamwa rye.”

Musenyeri Rukamba yakomeje avuga ko izindi mpamvu zose, yaba kuba uwatewe inda yaba yafashwe ku ngufu, yayitewe n’uwo bafitanye isano cyangwa se akiri muto, kuri kiliziya ‘ntitubyemera, twumva uwo mwana abantu bamufasha kwiyakira’.

Yakomeje avuga ko Kiliziya iteganya kugirana ibiganiro na leta ndetse n’iyo [leta] yabibona ukundi, ‘twebwe kiliziya ni uko ibyemeza kuva kera cyane, nibwo buryo dusanzwe dukurikiza. Kuvanamo inda kuko ubishatse, kuko ubyiyumvisemo atari kiriya kintu cyo kuvuga ngo ishobora guhitana umubyeyi; tubifata nk’icyaha kandi n’ufashije uwo muntu aba ari umufatanyacyaha’.

Umushinga w’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda uri kuganirwaho muri iki gihe ugena ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zirimo kuba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba uwayikuriwemo yarayitwaye nyuma yo gushyingirwa ku gahato; kuba yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

Mu zindi mpamvu zishobora kuzajya zituma ukuramo inda adafatwa nk’uwakoze icyaha imbere y’amategeko harimo kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Iki gitabo kivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Guverinoma. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigagaragaye ko uwayikurewemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwiyikuyemo.

Usibye izi mpamvu, umuntu wese ukuriramo undi muntu inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.

Naho umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu ya 300.000 Frw ariko atarenze 500.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Muri uwo mushinga, biteganyijwe ko umuntu wese wikuyemo inda mu gihe azajya abihamywa n’urukiko, azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu ya 100,000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw.

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika, Musenyeri Filipo Rukamba, uyobora Diyosezi ya Butare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza