Kiliziya Gatolika yagejeje kuri Perezida Kagame icyifuzo cyo guhindura ingengabihe y’amashuri

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Ukuboza 2017 saa 03:50
Yasuwe :
1 0

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Servilien yagaragarije Perezida Kagame impungenge bakomeje guterwa no kuba ibiruhuko bisoza umwaka w’amashuri byarashyizwe mu mezi y’imvura, ku buryo gufasha abanyeshuri muri gahunda zibagenewe bigorana.

Ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 15, Musenyeri Nzakamwita yashimye imbaraga leta yashyize mu kwigisha siyansi n’ikoranabuhanga, asaba ko zanashyirwa mu kwigisha indimi nk’Ikinyarwanda ku buryo bwihariye, gushushanya, kuririmba n’iyobokamana, amasomo yise “inyigisho zirema umuntu”.

Yagize ati “Ibiruhuko bisoza umwaka byashyizwe mu mpera z’umwaka, mu itumba, porogaramu zibakorerwa mu gihe cy’ibiruhuko ugasanga zigorana kubera imvura n’urushyana. Nk’ejo bundi twari twahuje urubyiruko ku Gisenyi rugera ku 5000, ariko twagiye dukomwa imbere n’imvura.”

“Byongeye mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani, ayo mezi arangwa n’ubushyuhe, ndetse hamwe na hamwe amazi akabura, bigasaba abanyeshuri kujya kuvoma kure, bikica amasaha y’ishuri.”

Ikindi ngo ni uko abana baba bakenewe mu miryango kubera iminsi mikuru, ubukwe, amasakaramentu atagwa cyangwa yubile, bakagira n’umwanya wo kubana n’ababyeyi.

Yakomeje agira ati “Bishobotse rero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ibiruhuko bisoza umwaka byashyirwa mu Cyi, kandi ni icyifuzo cya benshi, ari mu barezi, ari mu babyeyi ndetse n’abanyeshuri.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yasubije Musenyeri Nzakamwita ati “Tuzabyigaho n’inzego zibishinzwe, turebe igikwiriye tugishyire mu bikorwa.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na we yunzemo avuga ko ibitekerezo byiza yatanze bijyanye n’uburezi babitangiye nka guverinoma, kandi ibiganiro bigeze kure, harebwa uburyo ingengabihe y’amashuri abanza yahuzwa n’iya kaminuza.

Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Sylverien Nzakamwita, atanga ibitekerezo

Yakomeje agira ati “Ku bijyanye n’ibiruhuko bisoza umwaka nabyo birimo kuganirwaho, nagira ngo mwizeze ko umwanzuro uzava mu biganiro azawumenya vuba, ni ikintu twabajijwe nka guverinoma kandi tuzawubagezaho vuba.”

Perezida Kagame yasabye imbaraga mu kwigisha Ikinyarwanda

Perezida Kagame yikije ku kibazo cy’Ikinyarwanda, avuga ko n’abanyamadini babigiramo uruhare uretse no kubinyuza mu mashuri bafite, ahubwo no mu nsengero, za kiliziya n’ahandi.

Yanagarutse ku bahanga u Rwanda rufite mu rurimi rw’Ikinyarwanda, asaba ko bahabwa umwanya haba kuri za radio na televiziyo bagahugura Abanyarwanda mu rurimi.

Yakomeje agira ati “Ariko ndasaba n’abana, urubyiruko ruto, nabo bashake kwiga, kwigisha udashaka ntabwo bikunda. Bitabaye ibyo uzasanga Ikinyarwanda twaragihinduye umuntu ajye yumva abantu bavuga Ikinyarwanda ayoberwe ururimi bavuga urwo ari rwo.”

Perezida wa Repubulika niwe utumiza, akayobora kandi akagena abitabira Inama y'Igihugu y'Umushyikirano

Yatanze urugero ati “Uzi ijambo umushyitsi, abana bararihinduye ntabwo rikiri umushyitsi ni umushitsi. Ubwo iyo ubikoze utyo kenshi no ku yandi magambo birahinduka bikaba ikindi kintu. No kuvuga ngo ‘ntabwo’, ntawe ugishobora kuvuga ‘nta’ ni ‘na’. Ndetse ayo magambo iyo utayavuga neza, iyo byanditse rimwe na rimwe ushobora kumva nabi ibyo umuntu avuze.”

Yasabye inzego zose gushyiramo imbaraga kuko iyo utazi ururimi ku mpamvu zitandukanye zirimo amateka igihugu cyanyuzemo bitakwitwa icyaha, ahubwo icyaha ni ukuba wakosorwa ariko ntiwumve.

Kugeza ubu amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda agera ku 3189, muri ayo yose, agera ku 1381 angana na 43,3% ni aya Kiliziya Gatolika.

Mu banyeshuri hafi miliyoni eshatu biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abagera kuri 1.175.369 barererwa mu ya Kiliziya Gatolika.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB, Dr Michel Rwibasira, aheruka kuvuga ko izi mpungenge za Kiliziya Gatolika zikeneye gusuzumanwa ubushishozi buhagije.

Yagize ati “Kuba byagira ishingiro ni uko wabihuza n’izindi mpamvu zose, hari izuba noneho hari no kureba ibihugu biri mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Tubihinduye, tugomba kwiga tukareba ingaruka byagira abanyeshuri bava hanze batugana, baramutse basanze bitandukanye.”

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente aramukanya na Musenyeri Nzakamwita
Perezida Kagame yikije ku kibazo cy’Ikinyarwanda, avuga ko n’abanyamadini babigiramo uruhare uretse no kubinyuza mu mashuri bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza