Kiliziya Gatolika mu bushakashatsi bw’igihano kijyanye n’icyaha cya Jenoside

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 Gicurasi 2018 saa 05:59
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, Musenyeri Kambanda Antoine, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yatangaje ko kugeza ubu mu mategeko ya Kiliziya Gatolika yateganyijwe, hataraboneka igihano kijyanye n’icyaha cya Jenoside kuko gikomeye kuruta ibindi byose byateganyijwe.

Icyaha cya Jenoside gitandukanye n’ibindi byaha by’ubugome nk’ibyaha by’intambara n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu kuko byo biba bikomoka kuri iyo ntambara, mu gihe abicwa muri jenoside baba bazira uko baremwe gusa.

Mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa, bivuze ko ku munsi hicwaga abagera ku 10 000. Ibi bigaragaza ubukana n’ubugome yakoranywe.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo hibukwaga abari abakozi n’abagize inama y’ubuyobozi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Musenyeri Kambanda, yavuze ko Jenoside ari icyaha gikomeye ku buryo muri Kiliziya Gatolika, nta tegeko na rimwe riteganya igihano gikwiranye nacyo.

Yagize ati “Icyaha cya jenoside ni icyaha gikomeye kuko mu byaha byagiye biteganywa mu mategeko ya Kiliziya, ikirenze ni ukwica umuntu ariko noneho kurimbura imbaga y’abantu ni uguhinyuza Imana ku buryo burenze, ku buryo rero nta gihano gihagije cyaboneka ku bw’icyo cyaha.”

Musenyeri Kambanda yavuze ko harimo gukorwa ubushakashatsi no kwiga ku gihano kijyanye n’icyaha cya jenoside, nubwo bigoye kuboneka kuko kirenze urugero.

Muri Kiliziya Gatolika ibihano bikunda gutangwa cyane ku bakirisitu basanzwe ni uguhagarikirwa amasakaramentu, ubundi uwacumuye agasaba imbabazi Imana binyuze mu ntebe ya Penetensiya.

Kiliziya Gatolika kandi hari ibyaha bikomeye nko kwica umuntu ariko cyane cyane nko gukuramo inda kuko ni icyaha cyo kwica umuntu udafite kirengera, uwakamurengeye akaba ari we umuvutsa ubuzima.

Ibi ni ibyaha hambere byakizwaga na Papa gusa ariko ubu bishobora gukizwa n’Umwepisikopi. Kubikiza bisaba urugendo rw’ubugarukiramana.

Musenyeri Kambanda yavuze ko mu gihe barimo kwiga uko icyaha cya Jenoside cyajya gihanwa, ubu uwagikoze na we asabwa gukora urugendo rwo kugarukira Imana.

Yagize ati “Ku cyaha cya jenoside nibyo turimo, nabyo bisaba urugendo kuko urumva kirenze n’icyongicyo [kwica]. Uwakoze Jenoside agomba gukora urugendo rwo kugarukira Imana kuko hari byinshi biba byarangiritse biba bigomba gusanwa.”

Akomeza avuga ko ikigamijwe atari uguhana gusa ahubwo no kugorora no gukosora abakoze Jenoside bagaherekezwa kugira ngo bicuze bagere aho nabo bitandukanya n’icyaha cyabo, bacyange bashobore kugaruka bave ibuzimu bajye ibuntu.

Abari abakozi n’abagize inama y’ubuyobozi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bibutswe ni Ev.Karangwa Kitoko Thomas, Past. Nkurunziza Alphonse na Past. Iyamuremye Amon bishwe muri Jenoside.

Ruzindaza Jean wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside muri iki gikorwa, yasabye abanyamadini n’amatorero gukoresha Bibiliya mu kwimakaza urukundo no gucyaha bamwe na bamwe bagifite ingengabitekerezo y’urwango.

Yagize ati “Dufate ingamba nk’umuryango wa Bibiliya dushyireho umurongo wo kwigira ku mateka tuyavanemo amasomo tubashe kwigisha abandi. Dutinyuke ducyahe, twitandukanye n’abagikwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango n’abagipfobya Jenoside.”

Umuryango wa Bibiliya washinze imizi mu Rwanda mu 1977. Mu ntego zawo harimo gusobanura Bibiliya, hibandwa ku yo abakirisitu bakeneye birimo Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya Ijambo ry’Imana. Indi ntego ni ugucapa Bibiliya, kuyamamaza, gushaka umutungo utuma Bibiliya iboneka no kuyikorera ubuvugizi muri rusange.

Abari abakozi n'ubuyobozi bw'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bishwe muri Jenoside, bibutswe
Imiryango y'abishwe muri Jenoside bakoraga mu muryango wa Bibiliya baje kubibuka
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, Musenyeri Kambanda Antoine, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yatangaje ko kugeza ubu mu mategeko ya Kiliziya Gatolika yateganyijwe, hataraboneka igihano kijyanye n’icyaha cya Jenoside kuko gikomeye kuruta ibindi byose byateganyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza