Kigali: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yavanye muri Gare ya Nyabugogo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Sentwali Fidèle ufite imyaka 34 wo mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14 y’amavuko.

Bivugwa ko uwo mugabo yashutse uwo mukobwa ukomoka mu Karere ka Karongi bahuriye muri Gare ya Nyabugogo, akamubeshya ko agiye kumushakira imodoka bikarangira amugejeje iwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga 2019, nibwo uyu mugabo Sentwali yafashwe n’abanyerondo bo mu Murenge wa Nzove.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzove, Niyibizi Jean Claude yatangarije IGIHE aya makuru ariyo ndetse Sentwari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanyinya.

Yagize ati “Yasanze umwana w’umukobwa w’imyaka 14 muri Gare ya Nyabugogo aramutwara amubwira ko bajyana akamwereka Taxi maze amwambura n’amafaranga 2000 Frw, aramukurikira aramubwira ngo naze amucumbikire.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yaje kumugeza aho acumbitse akamusambanya.

Uwo mukobwa yaje gutabaza irondo rihita rimujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanyinya ndetse na we ahita ajyanwa ku bitaro ngo akurikiranwe.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kivuga ko gusambanya umwana byakorewe umwana uri munsi y’imyaka 14, uwabikoze iyo ahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza