Kigali: Yakekwagaho gucuruza urumogi, polisi igiye kumufata imusangana na ’diplôme’ zisaga 140

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2018 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuwa 31 Ukwakira Polisi yafashe umugabo w’imyaka 35 y’amavuko na mugenzi we w’imyaka 36, bakekwaho gucuruza urumogi n’ubujura bw’ibikoresho bafatanywe mu nzu.

Ni igikorwa cyabereye mu rugo rw’umwe muri abo mu kagari k’Agatare, Umurenge wa Nyarugenge Akarere ka Nyarugenge ahafatiwe aba bagabo bombi, bafatanwa udupfunyika 35 tw’urumogi n’impamyabumenyi 142 z’abize muri Institut Baptiste Buberuka ryo mu karere ka Musanze, zibwe mu cyumweru gishize.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Kayigi Emmanuel yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage ko bacuruza urumogi, ariyo yatumye aba bagabo bafatwa.

Yakomeje agira ati “Iwe twamusanganye igikapu kirimo impamyabumenyi z’abanyeshuri 142 bize ku kigo cy’amashuri cya Institut Baptiste Buberuka, Flash disc ndetse n’udutabo tubiri twa banki, byibwe mu modoka y’umuyobozi w’icyo kigo ubwo yari mu kinamba mu cyumweru gishize.”

CIP Kayigi yavuze ko abafashwe bemeye ko bari mu itsinda ry’abantu bakora ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura, bityo ngo igikorwa cyo gufata abandi kizakomezan ku bufatanye n’abaturage.

Muyumba Rugabirwa Alexis umuyobozi w’ishuri rya Institut Baptiste Buberuka yasubijwe ibikoresho yibwe ubwo yari avuye ku kigo cy’Igihugu cy’uburezi REB, gufata impamyabumenyi z’abarangije ku kigo abereye umuyobozi.

Abafashwe bombi bashyikiririjwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo hakorwe iperereza kubyo bakekwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza