Kigali: Yagonze umuntu ariruka afashwe asanganwa ibilo 50 by’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Abagabo babiri bari kuri moto bagongeye umuntu Nyabugogo bahita biruka, inzego z’umutekano zirabakurikira umwe aburirwa irengero undi afashwe asanganwa ibilo 50 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coltan.

Ahagana saa mbiri n’igice zo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo 2019, nibwo iyo mpanuka yabaye.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko aba bagabo bagonze umuntu Nyabugogo, bakagerageza guhunga ariko abashinzwe umutekano wo mu muhanda bakabakurikira.

Umwe muri bo yafatiwe mu Karere ka Kicukiro, bamusangana amabuye y’agaciro mu gihe mugenzi we yaburiwe irengero. Akimara gutabwa muri yombi yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE ko mugenzi we na we akomeje gushakishwa.

Ati “Nibyo hari abantu babiri bari kuri moto bafatiwe Kicukiro amakuru akavuga ko kuri moto bageze Nyabugogo bagonga umuntu ariko bakomeza bagenda. Icyakurikiyeho ni ukugerageza kubafata kuko umuntu ugonga undi agakomeza ntaba akoze neza.”

Ati “Mu kubakurikirana rero hafashwe umwe, mu kumufata bamufatanye amabuye y’agaciro, mugenzi we aracyashakishwa.”

Umuhoza yongeyeho ko iperereza rikomeje gukorwa ngo hamenyekane amakuru yimbitse kuri ayo mabuye y’agaciro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza