Kigali:Urubyiruko rwasabwe kureka ibiyobyabwenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nzeri 2018 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge, ahubwo rukangurirwa kwitabira imirimo iruteza imbere ndetse ikanateza imbere igihugu muri rusange.

Hari mu gikorwa cy’ubukanguramba mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Nzeri 2018, mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Cyateguwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyarugenge, Ndayisenga Jean Marie Vianney yasabye uru rubyiruko kureka ibiyobyabwenge ahubwo rukihatira kwitabira imirimo yaruteza imbere.

Ndayisenga yasabye uru rubyiruko rw’abakorerabushake gukomeza kugira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage ndetse banagira uruhare mu kurwanya ibyaha hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “Igihugu ntigishobora kugera ku ntego cyihaye mu gihe hari urubyiruko rugikoresha ibiyobyabwenge, ntidushobora kwemera ko imbaraga zanyu zikomeza kwangirikira mu biyobyabwenge aho kuzikoresha ibyubaka igihugu n’ibibateza imbere mwebwe ubwanyu.”

Yakomeje asaba urubyiruko gushyira hamwe bakarwanya ibiyobyabwenge, bagahanahana amakuru n’inzego z’umutekano mu gufata abakekwaho gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge.

Murenzi Abdallah, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu, yashimiye uru rubyiruko ku bikorwa byiza bakora kandi bimaze gutanga umusaruro ugaragara mu muryango nyarwanda.
Yavuze ko muri uku kwezi kwa Nzeri uru rubyiruko rwateguye ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse bazanagira uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho y’abaturage.

Birimo gukangurira abaturage ibikorwa by’isuku n’isukura no kurengera ibidukikije, aho biteganyijwe ko bazatera ibiti bigera ku bihumbi 300 hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’ibiza muri Polisi y’u Rwanda, SSP Vita Hamza, yagaragaje ko ibiyobyabwenge biri mu bintu bituma habaho ibyaha bitandukanye nko gufata ku ngufu abana, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

Yaboneyeho gusaba uru rubyiruko gukomeza gukangurira abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge bityo bizafasha mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange.

Cyubahiro Elly ,umwe mu rubyiruko rwari rwarangijwe n’ibiyobyabwenge yatanze ubuhamya agaragaza ko nyuma yo kubireka hari byinshi amaze kwigezaho bimuteza imbere, akaba yaranafashije urubyiruko rugera kuri 30 kwikura mu biyobyabwenge rukihangira imirimo.

Yakomeje asaba urubyiruko rukiyangiriza ubuzima rukoresha ibiyobyabwenge kubireka ahubwo rugashaka imirimo yaruteza imbere.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa abanyamuryango b’urubyiruko rw’abakorerabushake barenga ibihumbi 250, bafite intego yo kuzaba bagera kuri miliyoni mu mpera z’umwaka wa 2020.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza