Kigali: Urubyiruko rwahurijwe mu rugendo rugamije gusakaza umuco w’amahoro (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kwizihiza ibirori ngarukamwaka by’Ishyirwaho ry’Amahoro ku Isi, urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’igihugu rwahuriye mu Mujyi wa Kigali aho rwakoze urugendo rugamije kwimakaza umuco w’amahoro hose.

Ibi birori byizihirijwe mu bihugu 77 ku Isi. Ku nshuro ya gatandatu, mu Rwanda byabereye i Kigali ku wa 3 Nyakanga 2019.

Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango udaharanira inyungu ugamije guhagarika burundu intambara n’amakimbirane (HWPL) ufatanyije n’Ihuriro ry’Urubyiruko ruharanira Amahoro ku Isi, Ishami ry’u Rwanda (IPYG).

Abacyitabiriye biganjemo urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye bakoze inyandiko ihuriweho igamije gukora ubukangurambaga bwo gusakaza amahoro, hanakorwa urugendo rwo kwimakaza umuco w’amahoro mu Rwanda.

Ubwo bukangurambaga bwiswe “Peace Letter Campaign” bukorwa n’urubyiruko hagamijwe gushaka ubufasha bwo gushyigikira isinywa ry’amasezerano mpuzamahanga ku iyimakazwa ry’amahoro n’ihoshwa ry’intambara [Declaration of Peace and Cessation of War - (DPCW)].

Ibaruwa zanditswe zizashyikirizwa Perezida Kagame mu kumusaba ubufasha bwo gushyigikira DPCW mu rugamba rwo gushyikiriza uwo mwanzuro muri Loni.

Jenny uri mu bitabiriye iki gikorwa yavuze ko “Ikintu cyari gishimishije cyane ni imyitwarire y’abanyeshuri ku mahoro. Kubabona mu rugendo bamwenyura, niyumvagamo ko bafite ubushake bwo kugera ku mahoro. Icyo nizeye ni uko u Rwanda nk’igihugu gikunda amahoro kizashyigikira DPCW. Bizaba ari iby’agaciro cyane.’’

Mu kwimakaza amahoro no guhosha burundu intambara, mu 2013 HWPL yatangaje ku mugaragaro icyo yise ‘Declaration of Peace’. Byakozwe mu nzego zose zirimo abayobozi bakuru ba leta, abanyamadini, abarezi, urubyiruko, abagore n’itangazamakuru.

Sosiyete Sivile ku Isi yafatanyije na HWPL mu mishinga iganisha ku mahoro hashyirwaho itegeko mpuzamahanga rigenga amahoro, ibiganiro n’inama mpuzamatorero n’uburezi bwimakaza amahoro.

Umuryango HWPL [Heavenly Culture, World Peace, Restoration of Light] wihaye inshingano zo guharanira no kwimakaza amahoro ku Isi. Ubikora binyuze mu guhuriza hamwe abanyapolitiki, abanyamadini, abayobozi b’itangazamakuru n’imiryango itegamiye kuri leta.

HWPL yashinzwe n’Umunya-Koreya y’Epfo Man Hee Lee aho kuva mu 2012 yahigiye umuhigo ubusanzwe usa n’uwananiye Umuryango w’Abibumbye [Loni] kuva mu myaka irenga 70 ishize wo kugarura amahoro ku isi no guhosha burundu intambara.

HWPL ikorana bya bugufi na Loni, igaterwa inkunga na Leta ya Koreya y’Epfo. Ikorera mu bihugu birenga 90 ku Isi.

Uyu muryango wibanda mu bikorwa biri mu mashami abiri: iry’ibanda ku bana n’iry’abagore, ari na bo bakunda kwibasirwa cyane muri ibyo bihe by’amakimbirane n’intambara z’urudaca.

HWPL ishyira mu bikorwa gahunda zayo mu buryo bubiri, harimo kotsa igitutu abanyapolitiki ubicishije mu gusinya no gutanga ubusabe, bakemera gushyiraho amategeko yo guhagarika intambara.

Uburyo bwa kabiri ni ubwo kumvisha abanyamadini batandukanye ku Isi, ko hari icyo bashobora guhuriraho n’ubwo baba badahuje imyemerere, cyane cyane ko ubushakashatsi bwagaragaje ko amakimbirane ku Isi ahenshi aba ashingiye ku madini.

Muri ibi birori hatanzwe ibiganiro biganisha ku kwimakaza amahoro mu Rwanda no ku Isi yose
Banditse ubutumwa bushimangira ko bashyigikiye umuco w'amahoro
Urubyiruko rwahurijwe mu rugendo rugamije gusakaza umuco w’amahoro
Abitabiriye uru rugendo bari bafite akanyamuneza kenshi
Abakoze urugendo bibukijwe ko umuco w'amahoro ukwiye kwimakazwa mu b'ingeri zose udasize n'abakiri bato
Mu butumwa bwabo bwanditse basabye Perezida Kagame gushyigikira gahunda ya DPCW
Akanyamuneza kari kose ku maso yabo
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abiganjemo abakibyiruka biga mu mashuri yisumbuye
Umuco wo kwimakaza amahoro ureba ibyiciro by'abantu bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza