Kigali: Umwe mu bakekwaho ubucuruzi bwa Mugo yatawe muri yombi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Kanama 2016 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Umugabo ukekwaho ubucuruzi bwa Mugo cyangwa Heroine nk’uko benshi bakunze kwita iki kiyobyabwenge yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda.

Ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2016, ni bwo uyu mucuruzi uzwi ku izina rya Kambare yatawe muri yombi na Polisi, mu mukwabu wo gufata abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge ahitwa California i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel yemereye IGIHE iby’itabwa muri yombi ry’uyu mucuruzi wa Heroine ndetse anavuga ko hari abandi bagishakishwa.

Yagize ati “ Na we yarafashwe mu mukwabo polisi yari yakoreye ahitwa California i Nyamirambo ku bufatanye n’abaturage ariko hari n’abandi bagishakishwa.”

Nubwo yirinze gutangaza ingano y’ibiyobyabwenge byafashwe, Sp Hitayezu yemeje ko muri uyu mukwabu abantu icyenda aribo bafatanywe Heroine n’urumogi.

Yasoje asaba abaturage bose kutagira ipfunwe ryo gutanga amakuru y’ahantu aho ariho hose bacyeka ko hanyobwa cyangwa se hagurishirizwa ibiyobyabwenge mu rwego rwo kubirandura burundu mu Mujyi wa Kigali.

Igika cya Kabiri cy’ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko “Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).”

Agace kabereyemo umukwabu wo kurwanya ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza