Kigali: Umwarimu yafatiwe ku ishuri ashinjwa ubwambuzi bushukana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Ukwakira 2017 saa 07:01
Yasuwe :
1 0

Umwarimu wo mu ishuri ryisumbuye rya APACOPE riherereye mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, yatawe muri yombi na Polisi ashinjwa icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2017, ni bwo Polisi yasanze uyu mugabo aho yigishaga kuri APACOPE iramufata imushinja ubwambuzi bushukana n’ububeshyi.

Aganira na IGIHE, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yagize ati “Yagiye kwitaba Polisi kuri Sitasiyo ya Muhima aregwa ubwambuzi bushukana hashingiye ku makuru yari ahari y’uko hari umuntu yabeshye ko afite ishuri amuha amafaranga, nyuma ategereza ko amashuri atangira araheba nibwo yaje gutanga ikirego noneho biba ngombwa ko afatwa arafungwa mu gihe iperereza rikomeje.”

Uwareze uyu mwarimu ngo yategereje ko yamwishyura amafaranga yamuhaye, yanze kumwishyura agana Polisi.

Yakomeje avuga ko uyu mwarimu ahamwe n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana yahanishwa igifungo cy’imyaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza