00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umwana watewe inda ku myaka 14 arasaba ubutabera

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko utuye mu Murenge was Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, yemeza ko yatewe inda n’umugabo w’imyaka 52 amushukishije amafaranga, akanayashukisha ababyeyi ku buryo bamugiriye ibanga ntibamurege mu buyobozi.

Uyu mukobwa ufite umwana w’imyaka ibiri, yavuze ko yahuye n’uyu mugabo ubwo yari kumwe n’abandi bana, akajya amubwira ko ari mwiza ndetse akamuha amafaranga yose yifuje, akananyuzamo akamusohokana muri hotel zitandukanye yigize nk’umuntu bafitanye isano.

Rimwe uyu mugabo yaje gushuka uyu mwana aramutahana avuye kumugurira ibiryo birimo ‘inkoko, ifiriti na fanta’, arangije aramushukashuka aryamana nawe, nubwo uyu mwana yari yamusabye kubireka kuko yababaraga mu gitsina.

Uyu mugabo ngo yaje kumubwira ko “Umubiri wari wanganje mbura uko mbigenza, ariko ntabwo naguteye inda ntugire ikibazo.”

Nyuma uyu mwana yakomeje kujya abonana n’uyu mugabo mu bice bitandukanye, kugera ubwo yaje no kumutera inda. Uyu mugabo akibimenya, yamusabye kubigira ibanga, avuga ko azajya amugenera buri kimwe akeneye, ndetse aza no kujya kuganira n’ababyeyi be, abasaba kumugirira ibanga akazajya abaha amafaranga, arimo ibihumbi 200 Frw yabahaye ku ikubitiro.

Mutoni yagize ati "Yahise ambwira ngo azajya ampa ibihumbi 50 Frw buri kwezi kugira ngo nceceke, nanjye ndaceceka kuko numvaga azamfasha. Gusa amafaranga yayampaye inshuro eshatu gusa, ubundi ahita abivamo arabyihorera.”

Uyu mwana yavuze ko ashengurwa cyane no “kubona umugabo wampemukiye acyidegembya, ndasaba inzego zibishinzwe kumfasha kumukurikirana kuko yarampemukiye.”

Amakuru avuga ko uyu mugabo agiha ababyeyi b’uyu mwana amafaranga kugira ngo bakomeze kumukingira ikibaba.

Umwana watewe inda afite imyaka 14 avuga ko akeneye kubona ubutabera, kuko umugabo w'imyaka 52 wamuteye inda acyidegembya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .