00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umwana utwite n’umubyeyi we baba ku muhanda barasaba ubufasha

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 Kanama 2021 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 30 uvuga ko nta nkomoko ye azi kuko nyina wamubyaye yamutaye afite amezi abiri, aza gutorwa n’undi mubyeyi wamureze kugeza apfuye ubuzima bukamusharirira.

Nyuma yo gushoberwa adafite aho yerekeza yaje kuyoboka iyo ku muhanda ahaba igihe, ari na ho yaje kubyarira umwana w’umukobwa ubu uri mu kigero cy’imyaka 15.

We n’umukobwa we babanaga ku muhanda kugeza bagiye gushaka akazi ko mu rugo, mbere bakoraga mu rugo rumwe baza gutandukana buri wese ajya gukora ahe.

Ngo uwarose nabi burinda bucya, aho uyu mwana we yagiye gukora yahahuriye n’umuhungu bakoranaga aza kumutera inda, ubu akaba akuriwe adafite n’aho kuba.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na Radio1, yavuze ko umwana we akimara guterwa inda yavuye mu kazi ko mu rugo yakoraga aza kumwitaho ariko ubu babayeho mu buzima bubi.

Yagize ati “Nakoraga akazi ko mu rugo byabaye ngombwa ko nkavamo kugira ngo nze kumwitaho kuko akiri muto, uko kujya kwikodeshereza ubu n’ubukode ntabwo bukiboneka ndi kubona byaranze kandi nta kindi cyerekezo mfite kuko nta rangamirere mfite.”

Yakomeje asaba ubufasha bwo kubonerwa aho gutura kuko hari ubwo ajya kurara ku muhanda n’umukobwa we akuriwe.

Yagize ati “Mbonye aho mba byanyorohera kuko murabona ndacyari muto nshobora gushakisha nk’uko abandi babikora tukabaho.”

Uyu mwana w’umukobwa atwite inda y’imvutsi akaba nta kantu na gato afite nk’umubyeyi witegura kubyara ndetse nta n’ubwishingizi mu kwivuza afite.

Ku ruhande rw’Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Kinyinya bacumbitsemo, Niyonkuru Adolphe, yavuze ko ubu icyihutirwa ari ugukurikirana uyu mwana hakarebwa icyo yafashwa.

Yagize ati “Icyo twazakora bishobotse twareba icyo tumufasha ariko ikibanza ni ugukurikirana aho bamuteye inda ikibazo kikagezwa no muri RIB, ubundi hakareba icyo yafashwa.”

Abana baba ku muhanda bakunda guhura n’ibibazo byinshi ariko igiteye inkeke ni abahabyarira abana babo bakahakurira kugeza nabo bahabyariye, ikibazo ubona ko giteye inkeke gikwiye gushyirwamo imbaraga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .