Kigali:Umuturage yishwe atabaye mugenzi we watewe n’abagizi ba nabi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 25 Ugushyingo 2017 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Umuturage wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge witwa Nkurunziza Jean Marie Vianney, yishwe n’abagizi ba nabi ubwo yageragezaga gutabara mugenzi we wari utewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yabwiye IGIHE ko ibyo byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2017, ubwo Nkurunziza yumvaga abantu barwana akajya gutabara.

Yagize ati “Mu gihe cya saa saba nibwo twamenyeshejwe ko hari ikibazo kibereye Nyakabanda tubwirwa ko hari umuntu uhaguye, polisi yihutiye kugerayo isanga ari ko bimeze.”

Yakomeje agira ati “Ibyo byaturutse ku kuba hari umuturage wari utashye mu masaha y’ijoro asanga hari abantu bamutegeye mu rugo iwe, agerageza kurwana na bo. Umuzamu yamukinguriye abantu bahita baturuka hirya batangira kumurwanya bashaka kwinjira mu modoka bikekwa ko bashakaga kumutwara ibyari birimo. Hari umuturage rero wari uri aho hafi wacuruzaga mu kabari atabaye bamutera icyuma baramukomeretsa, biza kumuviramo urupfu.”

Hitayezu yaboneyeho gusaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe mu gihe baba babonye ibikorwa nk’ibyo n’igihe babonye umuntu batamenyereye aho batuye mu masaha y’ijoro bajya batungira agatoki inzego z’umutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza