Kigali: Umusore ukekwaho ubujura yagerageje gutema umupolisi aramurasa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Kanama 2019 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Umusore yafatiwe mu cyuho ari gucukura inzu y’umuturage wo mu Mudugudu wa Nyakariba, Akagari Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, agerageza gutema abashinzwe umutekano bituma bamurasa.

Ahagana saa Cyenda z’ijoro mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019, nibwo uyu musore yarashwe n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi, yemereye IGIHE ko uyu musore yarashwe ashaka gutema abashinzwe umutekano bamufashe akekwa kuba arimo kwiba.

Ati “Umujura yacukuraga inzu yayigezemo hagati abagenzuraga uko umutekano wifashe baramwumva, barahatambuka agira igihunga ashaka kubatema baramurasa.”

Yakomeje ashishikariza abaturage gukaza umutekano no gufatanya na Polisi banatangira amakuru ku gihe. Yaboneyeho gusaba abafite ingeso y’ubujura n’abafatirwa mu cyuho bagashaka guhangana n’abashinzwe umutekano kubireka, kuko ari bibi ndetse bibagiraho ingaruka zikomeye.

Umusore yarashwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho apfumura inzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza