Kigali: Umushoferi afungiwe gusiga umugenzi wamubujije kuvugira kuri telefoni atwaye imodoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2017 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Umushoferi wo mu Mujyi wa Kigali yafunzwe nyuma yo gutangwaho amakuru yo gusuzugura akanasiga mu nzira abagenzi bamubujije kuvugira kuri telefoni ubwo yari atwaye imodoka.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda, CIP Emmanuel Kabanda ni we wemeje ifatwa ry’uyu mushoferi wari utwaye imodoka Coaster y’ikigo gitwara abagenzi cyitwa Stella yavaga i Ngoma yerekeza mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo.

CIP Kabanda yagize ati “Twahawe amakuru n’abagenzi bari muri iyo modoka ko uyu mushoferi yakomeje kuvugira kuri telefoni atwaye, umwe muri bo amusaba ko yabihagarika kugira ngo abatware neza undi ntiyabyumva; ibi byabereye ahitwa i Nyamirama werekeza mu mujyi wa Kayonza.”

Akomeza avuga ko bageze muri gare ya Kayonza, umwe muri abo bagenzi bamubuzaga gukoresha telefoni, uyu mushoferi yamubwiye ngo nagende bamuhe itike bagenderaho, agahita asohora imodoka akamusiga aho kandi yajyaha i Kigali.
CIP Kabanda ati “Uretse gusuzugura abagenzi kandi bamubwiye ko ibyo yakoraga bitemewe n’amategeko, iyi ni n’imikorere mibi kuko utwaye abagenzi aba agomba kubageza aho bajya atabasize mu nzira, ni kimwe mu byo afungiye.”

Ibi bibaye mu gihe mu gihuu hose haherutse gutangizwa icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda kuva ku itariki ya 14 Ugushyingo.

Ni mu gihe kandi itariki ya 9 Ugushyingo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, mu nama nyunguranabitekerezo yari yahuje Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bayo barimo za Minisiteri, Umujyi wa Kigali, ibigo bitwara abantu n’ibintu, ibigo by’ubwishingizi n’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga yarebeye hamwe uko havugururwa imikorere muri serivisi zo gutwara abantu ndetse by’umwihariko n’umutekano wo mu muhanda.

Muri iyi nama hanzuwe ko impfu, kumugara no gukomereka kw’abantu bitagomba gukomeza kwihanganirwa kandi ko kubirinda Abaturarwanda bigomba kuba umwihariko w’ibigo bitwara abantu n’ibintu, bagenzura ko abashoferi bakoresha basobanukiwe kandi bubahiriza amategeko y’umuhanda.

CIP Kaanda ati “Harimo kwigwa uburyo ibi byazagenzurwa kandi bigashoboka, ibigo byazajya bigwa mu byaha byatuma ubuzima bw’abantu buhagendera byazajya bihagarikwa cyangwa bikamburwa impushya zo gutwara abantu kandi n’umushoferi wabiteye agakurikiranwa ku giti cye.”

CIP Kabanda yashimiye abaturage batanze amakuru ku makosa y’uwo mushoferi, yaba ayo kuvugira kuri telefoni atwaye cyangwa gusiga abagenzi mu nzira maze aboneraho gusaba abaturarwanda muri rusange ko, bazajya bihutira gutanga amakuru ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko aho bari hose.

Uyu mushoferi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu Mujyi wa Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza