Kigali: Umusekirite yatawe muri yombi azira kugusha umugenzi n’umumotari

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Gashyantare 2018 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Umusekirite w’abamotari ukorera mu Karere ka Nyarugenge yatawe muri yombi azira kugwisha umumotari n’umugenzi yari ahetse.

Ahagana saa munani n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018, nibwo uyu musekirite yafashwe na Polisi amaze kugusha umumotari n’uwo yari ahetse muri kaburimbo hafi ya City Plaza.

Abatangabuhamya bavuga ko uyu musekirita yabonye uyu mumotari atwaye umugenzi anapakiye ibintu, amunyuzeho aramukurura yitura hasi,

Umubyeyi wari kuri iyi moto yahise ajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugira ngo akorerwe ubuvuzi bw’ibanze bitewe n’uburyo yari yakomeretse ukuguru.

Abaturage bahise barya karungu bashaka gukubita uwo musekirite, abapolisi bari hasi baratabara, bahita bamujyana Sitasiyo yabo ya Muhima.

Basabye Polisi gukurikirana byimbitse imikorere y’aba basekurite bashinzwe abamotari bitewe n’imikorere yabo mibi.

Umuturage witwa Mukiza Emmanuel yagize ati “Hoya uriya nibamufunge kandi na Polisi yacu nibakurikirane bose uko bakora kuko imokerere y’aba basekurite izateza impanuka nyinshi kandi zikomeye. Uzi ko hari ubwo baba bagutwaye ugashiduka umuntu ari gukurura moto ngo nibamwereke ibyangombwa!”

Umumotari Ruhumuriza Hassan wagushijwe n’umugenzi yari atwaye, yagize ati “ Njye nshidutse umuntu akuruye moto iri kugenda ayigusha hasi kandi mu by’ukuri nta kintu na kimwe twari twanavuganye kuko n’umugenzi nari ntwaye yari afite inyemezabwishyu z’ibyo yari avuye kugura kandi nanjye nari mfite ibyemezo bigaragaza ko imisoro yose nayishyuye.”

Yakomeje avuga ko nk’abamotari bifuza ko inzego zitandukanye zakurikirana imikorere y’aba basekurite babagenzura kuko bahora babaka ruswa cyangwa rimwe na rimwe bakabashakaho amakosa adahari kugira ngo hagire icyo babaha.

Polisi yahise itabara ita muri yombi umusekirite wateje impanuka
Abaturage na Polisi begura moto yagushijwe n'umusekirite
Umubyeyi wari uhetswe kuri moto yagushijwe n'umusekirite
Abaturage bashungereye ahabereye impanuka
Abaturage bashungereye ahabereye impanuka
Abaturage barakaye bashaka gukubita umusekirite wagushije umumotari n'umubyeyi yari ahetse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza