Kigali: Umurenge wa Kimironko wahize indi mu isuku n’umutekano wegukana imodoka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Kanama 2019 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Umurenge wa Kimironko wo mu Karere ka Gasabo waje ku isonga mu bijyanye n’isuku n’umutekano mu Mujyi wa Kigali, wegukana igihembo nyamukuru cy’imodoka izawufasha kurushaho kunoza imikorere.

Iki gihembo cyatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2019, mu muhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye mu mpera za Mutarama 2019.

Umurenge wa Kimironko ni wo wabaye uwa mbere mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, ukurikirwa n’umurenge wa Muhima n’uwa Nyarugenge wo mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe imirenge ya nyuma ari uwa Gatenga n’uwa Kigali.

Muri uyu muhango, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko bifuza ko iyi gahunda y’imihigo y’isuku n’umutekano igiye kugezwa no mu tundi duce tw’Igihugu.

Ati “Imiyoborere myiza ni ishingiye ku muturage kandi n’ibyihariye dukora bimunyura ni ibifitanye isano n’umutekano n’isuku kuko baravuga ngo isuku ni isoko y’ubuzima. Ubwo rero imiyoborere myiza kugirango ibe yuzuye ni uko izo ngingo uko ari ebyiri ziba zigomba kuba zigaragaramo.”

“Uyu munsi amarushanwa ari mu Mujyi wa Kigali cyangwa se imihigo y’Umujyi wa Kigali ijyanye n’izo ngingo zombi isuku n’umutekano, ariko nk’uko twabivuze tukaba twifuza ko uyu mwimerere utaguma muri Kigali gusa nyuma y’imyaka itandatu umunani umaze utanga umusaruro, turifuza ko guhera ejo dutangira kubishyira mu Ntara zose no mu Turere twose.”

Yaboneyeho gusaba abayobozi b’uturere kubaza ab’imirenge itarabashije kwesa iyo mihigo nk’uko bikwiye impamvu yabiteye, kugira ngo ubutaha izashyiremo imbaraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Nyiridandi Mapambano, yavuze ko ibanga bakoresheje kugira ngo bahige indi mirenge mu isuku n’umutekano ari uguha umwanya abaturage bakagaragaza uruhare rwabo.

Ati “Nta kindi uretse guha uruhare abaturage bagakora inshingano tuba twabasabye tukabasaba ko bagira uruhare mu isuku n’umutekano twifashije inzego z’umutekano n’izibanze kuva ku murenge kugera ku masibo.”

Yongeyeho ko imodoka bahawe izabongerera imbaraga nyinshi mu gukaza isuku n’umutekano, cyane ko bari bafite n’indi yaguzwe n’abaturage.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, DCGP Dan Munyuza, yasabye abayobozi b’imirenge n’Uturere tugize Umujyi wa Kigali gukomeza kwita ku isuku n’umutekano ndetse bakarushaho kurwanya ikibazo cy’ibiyobyabwenge kikigaragara mu Mujyi wa Kigali.

Muri uyu muhango akarere ka Gasabo niko kahembwe nk’akahize utundi mu kwesa imihigo y’isuku n’umutekano, aka kabiri kaba aka Nyarugenge naho Kicukiro itahira aho kuko nta murenge wayo n’umwe wagaragaye mu 10 ya mbere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, ashyikiriza ibihembo Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen
Imodoka yahawe umurenge wa Kimironko wahize iyindi mu isuku n'umutekano
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyiridandi, ashyikirizwa imodoka
Bamwe mu bayobozi bakuru bari bitabiriye uyu muhango
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Nyiridandi Mapambano, yishimiye ko umurenge we ariwo wabaye uwa mbere
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko iyi gahunda y'ubukangurambaga igiye kugezwa hose mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza